Ababyeyi barasabwa kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi, ubuyobozi bw’umuryango Mpuzamahanga wita ku Batuye Isi (UNFPA) wasabye Abanyarwanda by’umwihariko ababyeyi kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kurufasha kugira ubuzima bwiza kuko ngo ari rwo shusho y’u Rwanda rw’ejo.

Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Karongi tariki 25/07/2014 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imali mu rubyiruko ni ukubaka ubushobozi bwarwo”, ngo usanze hari benshi mu babyeyi batari bumva ko umwana akwiye kuganirizwa ku buzima bw’imyororkere ye.

Ntawirirwanayo Nathalie, umwana w’umukobwa twahuriye muri ibyo birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi ari na bwo bwo yari akiva ku ishuri agiye mu biruhuko akaba yatubwiye ko ubumenyi afite ku buzima bw’imyororokere ari ubwo aheruka mu isomo ry’ibinyabuzima.

Yagize ati “Ntabwo ababyeyi bakunda kubituganirizaho ugasanga umwana w’umukobwa arinze agera mu gihe cyo kujya mu mihango atazi uko bigenda.”

Karugwiza Therese, Umukozi wa UNFPA ushinzwe gender, ubwo yari mu karere ka Karongi mu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abatuye isi.
Karugwiza Therese, Umukozi wa UNFPA ushinzwe gender, ubwo yari mu karere ka Karongi mu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi.

Uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka nka cumi n’icyenda avuga ko bidakwiye kuko ngo igihe umwana ageze mu gihe cy’ihindagurika ry’umubiri we usanga akenshi ibimubaho bimutera ubwoba bikamubuza gutuza kandi yakagombye kumenya ko ari ibintu bisanzwe.

Akomeza agira ati “Akenshi iyo umwana w’umukobwa atabiganirijweho ashobora guhuriramo n’ingaruka zo gusama inda zitunguranye cyangwa andura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina”.

Karugwiza Therese, Umukozi wa UNFPA bw’umuryango mpuzamahanga wita ku batuye isi, ushinzwe ibijyanye n’uburinganire n’ubwizuzanye, avuga ko uko kutabona amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo, ari inzitizi ikomeye ku rubyiruko.

Yagize ati “Imibereho yarwo uzasanga ari yo mibereho itanga ishusho y’imibereho y’u Rwanda rw’ejo.” Uyu muyobozi muri UNFPA akavuga ko uku kutabona amakuru ahagije ari inzitizi mu guhindura imibereho yabo bigatuma bishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi.

Ibi kandi byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe ubukungu n’Imali, Hakizimana Sebastien, wasabye ababyeyi ndetse n’ibigo bibifite mu nshingano kurushaho guha urubyiruko amakuru afatika ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere yarwo.

Umuyobozi w'Akarere ka karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sebastien, asaba abaturage ba Karongi kwita ku rubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Hakizimana Sebastien, asaba abaturage ba Karongi kwita ku rubyiruko.

Hakizimana Sébastien we yagize ati “Urubyiruko rugomba kwitabwaho tukarushishikariza kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yarwo kuko ni rwo rugize umubare munini w’abatuye u Rwanda n’abatuye isi.”

By’umwihariko, ababyeyi basabwe kuzaha umwanya abana b’abanyeshuri muri iki gihe bari mu biruhuko bakagana ikigo cya ARBEF kikabaha amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi usanze ibarurura rusange riherutse ryaragaragaje ko 32% by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 10-35. Naho mu gihe u Rwanda rutuwe n’abaturage bajya kugera kuri miliyoni 11 ngo ababarirwa muri ½ cyabo bakaba bari munsi y’imyaka 20.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka