Bugesera: Mu bigo 20 byasuwe kimwe nicyo cyasanzwemo ibikoresho bizimya umuriro

Itsinda rishinzwe kureba ibijyanye no gukumira inkongi z’umuriro mu karere ka Bugesera mu minsi ishize ryakoze igenzura mu bigo bigera kuri 20, harebwa niba bafite ibikoresho bizimya inkongi z’umuriro, ariko basanze ikigo kimwe gusa aricyo gifite ibyo bikoresho.

Ibi iri tsinda ryabikoraga kugirango bibahirize ibikubiye mu mabwiriza ya ministre w’intebe yasohotse mu igaze ya Leta muri uku kwezi kwa karindwi yerekeranye no gukumira inkongi z’umuriro mu Rwanda, aho zimaze iminsi zibasiye amazu.

Bimwe mu bikoresho bizimya umuriro basabwe kugura.
Bimwe mu bikoresho bizimya umuriro basabwe kugura.

Hasuwe inganda, amahoteli, gereza, amashuri n’ ibigo by’imari . Abagize iri tsinda bavuga ko basanze henshi nta bikoresho byakwifashihswa mu gukumira cyangwa kuzimya umuriro nk’uko bivugwa na Kanyandekwe Thomas umwe mu bari bagize iryo tsinda.

Agira ati “Uretse mu ruganda rw’amazi rwa EWSA ruri mu murenge wa Nyarugenge niho twasanze ibikoresho ariko kandi dusanga nta mukozi uzi kubikoresho uhari.”

Aha ni naho ahera asaba ko habaho amahugurwa, maze abantu b’ingeri zinyuranye bagahabwa ubumenyi bw’ibanze ku kuzimya umuriro.

Abantu basabwe kwiga gukoresha ibikoresho bizimya umuriro.
Abantu basabwe kwiga gukoresha ibikoresho bizimya umuriro.

Ati “Nubwo twasanze za kizimyamwoto hari aho ziri ,hari benshi batamenya no kuzikoresha ariko kandi hari n’aho ziri bimeze nk’umutako kuko usanga zitagifite umumaro cyangwa se zifite ubushobozi buke, hari n’aho twasanze kizimyamwoto iri mu bubiko.”

Kanyandekwe avuga avuga ko ibigo bya Leta nabyo nta bikoresho, nta byangombwa bifasha mu gukumira inkongi z’umuriro.

Ati “Urugero ni nko ku biro by’imirenge aho usanga hafi ya byose bifite umuryango umwe , nta wundi wakwiyambazwa igihe haba hadutse inkongi y’umuriro. Nibura muri Gereza ya Bugesera niho twasanze bararunze imicanga ishobora kubafasha kuzimya umuriro.”

Iri tsinda imyanzuro batanze bakaba bayishyikirije inama y’umutekano yateranye kuwa 25/7/2014 maze ifata umwanzuro ko ukwezi kwa munani kwarangira ibigo byose bifite ibikoresho byo gukumira inkongi z’umuriro, igenzura rikazongera kuba mu kwezi kwa 9/2014.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibaze ngaho nawe unyumvire inkongi zadutera tugasiba tuvuga ngo twangiririjwe , tujye tumenya kwishinganira no kurinda ibyo dukora , ibintu tuba twarashyizemo imbaraga zacu zose ariko ugasanga turabitwara uko twishakiye, ni amakosa rwose

clement yanditse ku itariki ya: 27-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka