Nyamagabe: Abatuye Cyeru baruhutse kuvoma mu kabande

Abaturage bo mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Gakanka ko mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bashimishijwe no kuba baregerejwe amazi meza bagaca ukubiri no kuvoma mu kabande amazi adatunganyije neza kandi bayakuye kure.

Nyiramyasiro Stephanie, umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Gakanka avuga ko mbere bajyaga kuvoma mu kabande kandi bakahahurira ari benshi ku buryo byari ikibazo ku baturage.

Abaturage bishimiye ko begerejwe amazi meza bagaca ukubiri n'imvune no gukoresha amazi mabi.
Abaturage bishimiye ko begerejwe amazi meza bagaca ukubiri n’imvune no gukoresha amazi mabi.

Ati “Mbere twavomaga epfo iriya mu kabande kandi byongeye abaturage bahatuye n’abatuye hano mu isantere baba abashigisha n’abateka bose bakahahurira bigatuma amazi aba make. Iyo umuntu yatumaga umwana amazi yayamugezagaho nka nyuma y’isaha ugasanga harimo ingorane.”

Nyirandikuryayo Alvera nawe utuye muri uyu mudugudu avuga ko mbere bahitagamo kuvoma amazi mabi aho kujya kuyashaka kure ahari ameza, bityo bakaba bashobora guhura n’ingaruka zo gukoresha amazi mabi nk’indwara ziterwa n’umwanda.

Zigirumugabe Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kibumbwe.
Zigirumugabe Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibumbwe.

Ati “Twajyaga tuvoma igisuma cyangwa tukajya ku mashuri ahari urugendo rw’iminota nka 30. Imbogamizi zari zihari kuko n’ingurube zivurugutamo ugasanga ni umwanda.”

Aba bagore batangaza ko aho amazi abasangiye iwabo mu midugudu basubijwe kuko batakibona amazi mu buryo bubagoye kandi meza kurusha ayo bari basanzwe bavoma, bityo bagakora imirimo yabo ikenera amazi batavunitse cyane, mk’uko Nyiramyasiro akomeza abitangaza.

“Aho amazi yatwegereye byagabanije imirimo imwe n’imwe yagendaga ipfa kubera ibibazo by’amazi, nk’inka ziba mu biraro umuntu yagiraga imvune zo kuzuhira ariko ubu nk’ako kanya uba uvuyeyo ukayuhira.”

Uyu muyoboro w’amazi wakozwe ureshya na kirometero umunani wagejeje amazi meza ku baturage b’umudugudu wa Cyeru watwaye amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 97.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibumbwe, Zigirumugabe Emmanuel atangaza ko muri uyu murenge amazi meza agera ku baturage ku kigero cya 92% kuko agera mu midugudu yose uko ari 23.

Kugira ngo abaturage babashe kugerwaho n’amazi meza 100% ngo birasaba ko bitabira gutura neza ahagenewe imidugudu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubu Mu Murenge Wacu Wa Kibumbwe Amazi Hose Mu Midugudu Yatugezeho Ubu Nakarusho Amashanyarazi Nayo Yarahageze Ubu Yaba Umukecuru, Umwana Cg Umusaza Asigaye Azi Gukanda Kurukuta Umuriro Ukaka

Hatangimana Theogene yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

ngicyo ikiza cya leta yubumwe iba ihangayikijwe ni imibereho myiza y’abaturage bayo kandi ishirwa aruko iamze kugeza kubyo abaturage bagenewe babibonye, ikindi kandi ibyiza biracyaza , turashima cyane leta yubumwe yo imvugo usanga ariyo ngiro

manzi yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

imiyoborere myiza niyo ituma ibi byose bigerwaho kandi abayobozi bacu bakomereze aho kuko aho batugejeje

kijoli yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka