IPRC East yatangije itorero rifasha abahiga kuzarangwa n’umurimo unoze

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije itorero ku banyeshuri baryigamo maze basabwa kurangwa no gukunda umurimo unoze birinda kuzavamo abanyamwuga basondeka.

Itorero ry’igihugu mu mashuri ryitezweho gutoza abanyeshuri bakiri bato umuco n’indangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu birinda ibyasubiza inyuma Abanyarwanda.

Nkuko byasobanuwe mu muhango wo gutangiza iri torero ku mugaragaro kuri uyu wa 24/07/2014, aba banyeshuri babwiwe ko kuba umuntu yakwiga akaminuza ariko adafite indangagaciro n’ubunyangamugayo ntacyo byamumarira, bityo basaba abanyeshuri gukunda itorero kuko ariho bazigira izo ndangagaciro ndetse n’ubunyangamugayo n’ubutwari.

Intore z'abanyeshuri muri IPRC East ni urubyiruko rwiteguye gukorera igihugu nk'intore.
Intore z’abanyeshuri muri IPRC East ni urubyiruko rwiteguye gukorera igihugu nk’intore.

Kayiranga Anicet umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri akaba yaramaze gutozwa mu itorero, mu ijambo rye yavuze ko itorero yaryigiyemo byinshi kandi byiza bimufasha gukunda igihugu ndetse no kurangwa n’ubunyangamugayo.

Yagize ati “Mu ndangagaciro twiga mu itorero kirazira kikaziririza gusondeka , kirazira kikazirirza kwiba.Twebwe mu itorero ryo muri IPRC East twitezemo kuzatorezwamo ubunyangamugayo bwo kudasondeka ngo tubashe gusagura ibyo twiba”.

Umuyobozi wa IPRC East w’agateganyo, Ing Euphrem Musonera, avuga ko itorero ry’imparirwabumenyi za IPRC East rizibanda kugukundisha abanyeshuri gukunda umurimo kandi bagakunda gukora umurimo unoze nkuko biri mu ndangagaciro ziranga intore yatojwe.

Avuga ku kijyanye n’abanyamwuga basondeka ngo basagure ibyo batwara nkuko bigaragara kuri bamwe, uyu muyobozi yavuze ko abazanyura muri iri torero bazatozwa umuco w’ubutore burangwa n’ubunyangamugayo bakunda igihugu kandi bazira guhemuka mu kazi aho bari.

Landrada Umuraza, komiseri mu itorero ry'igihugu hamwe n'umuyobozi w'agateganyo muri IPRC,Ing Musonera Ephrem bashimye ibyiza by'itorero.
Landrada Umuraza, komiseri mu itorero ry’igihugu hamwe n’umuyobozi w’agateganyo muri IPRC,Ing Musonera Ephrem bashimye ibyiza by’itorero.

Yagize ati “Tuzibanda cyane cyane ku kijyanye n’ubumenyingiro. Akenshi usanga abantu badashima service bahabwa n’aba tekinisiye, ugasanga biterwa nuko hari abakora umwuga babura indangagaciro zo gukunda umurimo unoze. Twebwe rero icyo tuzibandaho dutoza izi ntore ni ukuzikundisha umurimo unoze”.

Umuraza Landrada, komiseri muri komisiyo y’itorero ry’igihugu, we yavuze ko ubumenyi gusa budahagije kuko hakenewe n’indangagaciro kugirango ibyo igihugu kifuza kugeraho bigerweho.

Yabivuze agira ati “Bitabaye ko ubwo bumenyi busasirwa n’indangagaciro, tubona wa muntu ufite ubumenyi ariko udafite umumaro. Ni wa wundi usanga aba ikibazo ku gihugu arimo aho kuba igisubizo. Niyo mpamvu itorero ryazanwe mu mashuri kugirango itorero rifatanye n’uburezi busanzwe, ryigishe indangagaciro, imibanire bityo izo ndangagaciro bazihuze n’ubumenyi bafite”.

Intore z'abanyeshuri muri IPRC East zagaragaje morale nyinshi.
Intore z’abanyeshuri muri IPRC East zagaragaje morale nyinshi.

Zimwe mu ngero zatanzwe zaho usanga ubumenyi butagira indangagaciro bisenya, ngo ni aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yateguwe n’abantu bize baminuje nyamara kutagira indangagaciro yo gukunda igihugu no gukundana bituma bategura Jenoside.

Itorero ry’igihugu mu mashuri ryatangirijwe ku mugaragaro muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, amashuri yose akaba azagira itorero mu rwego rwo gutoza abanyeshuri umuco w’ubutwari no gukunda igihugu barangwa n’ubunyangamugayo bakura ku ndangagaciro nyarwanda, babihuza n’ubumenyi bakura ku mashuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

indangaciro nyarwanda zigomba gukomereza mu rubyiruko maze abana bacu bakaza mu Rwanda rwiza ruziba umwiryane

umuraza yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka