Nyanza: Abanyamakuru n’abayobozi biyemeje gushyiraho imikoranire ihamye

Abakora umwuga w’itangazamakuru n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’Intara y’Amajyejyepfo biyemeje gushyiraho uburyo buhamye bwo kunoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi.

Mu nama nyugurnabitekerezo bahuriyemo kuri uyu wa kane tariki 24/07/2014 mu karere ka Nyanza, yatangiwemo ibitekerezo byinshi bitandukanye birebana n’uburyo umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda warushaho gutezwa imbere ndetse n’abayobozi bakarushaho kumva uruhare rifite mu kuba ariryo muhuza w’abayobozi n’abaturage.

Abari muri iyi nama basanzwe banakora umwuga w’itangazamakuru muri utu turere tw’Intara y’Amajyepfo bashimye muri rusange uko bakorana n’abayobozi bo muri utu turere bavuga ko n’ubwo hari ibigikenewe gukosorwa mu buryo bwo kugera ku nkuru ngo hari n’ibikwiye kwishimirwa muri rusange.

Nyuma y’umujyi wa Kigali intara y’Amajyepfo niyo iyikurikiraho mu kuba ifite abanyamakuru benshi bayikoreramo ugereranyije n’izindi Ntara. Ibi ngo nibyo byatumwe abanyamakuru bagirana inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi bajyaho batowe n’abaturage.

Bamwe mu bayobozi bari muri iyi nama nyunguranabitekerezo hagati y'abanyamakuru n'abayobozi mu ntara y'Amajyepfo.
Bamwe mu bayobozi bari muri iyi nama nyunguranabitekerezo hagati y’abanyamakuru n’abayobozi mu ntara y’Amajyepfo.

Muri aba bayobozi harimo abahagarariye inzego z’abagore, Ba perezida b’Inama Njyanama z’uturere kimwe n’abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo.

Hifashishwe impuguke mu birebana n’itangazamakuru abayobozi bari muri iyi nama nyunguranabitekerezo basobanuriwe ko kubona amakuru ari uburenganzira bw’umunyamakuru mu gihe cyose bitagize icyo bihungabanya ku mutekano w’igihugu n’abagituye muri rusange.

Umuyobozi ushinzwe ivugurura ry’itangazamakuru mu kigo cy’imiyoborere mu Rwanda, Bwana Ignatius Kabagambe yasabye abayobozi kutumva ko itangazamakuru ari umutwaro kuri bo bagomba guhora bakwepa.

Yagaragaje ko abayobozi n’abanyamakuru bose babereyeho gukorera umuturage. Yagize ati: “Nta mpamvu yo kutagirana imikorere ihamye kuko ibikorwa byose biba biri mu nyungu z’umuturage”.

Ku ruhande rw’abanyamakuru nabo yavuze ko bagomba guhora bumva ko atari ijisho rihora rireba ibitagenda neza gusa ngo ukora uyu mwuga ameze atyo nawe aba yifitemo ikibazo gituma atabasha kwishimira ibyiza biba byagezweho n’urwego rw’ubuyobozi abaturage baba barishyiriyeho ngo rubayobore.

Itegurwa ry’iyi nama nyunguranabitekerezo hagati y’abayobozi n’abanyamakuru ryishimiwe n’abakora uyu mwuga mu Ntara y’Amajyepfo basaba ko umwanya nk’uyu wajya ubaho buri ruhande rwose rukisuzuma rukamenya ibitarangeze neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah (ibumoso) aho iyi nama yabereye ari mu bashimwe ko bakorana neza n'itangazamakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah (ibumoso) aho iyi nama yabereye ari mu bashimwe ko bakorana neza n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Bwana Alphonse Munyantwali yavuze ko muri rusange ko muri iyi Ntara abahakorera umwuga w’itangazamakuru bafitanye imikoranire myiza n’abayobozi bityo abasaba ko yahoraho.

Iyi mikoranire hagati y’abanyamakuru n’abayobozi yakomeje gushimwa n’impande zombi yahesheje bamwe mu bayobozi b’uturere ibyemezo by’amashimwe yari aherekejwe n’amafaranga yagenewe buri muyobozi ku giti cye.

Ubuyobozi bwa Radio Huguka ifite icyicaro mu karere ka Muhanga ikaba ari nayo igitekerezo cyo gutegura iyi nama cyaturutseho ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bwavuze ko mu bushakashatsi bwakoze hari abayobozi b’uturere bahize abandi mu kuba bakorana neza n’itangazamakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, Rutsinga Jacques uyobora akarere ka Kamonyi, Karekezi Leandre uyobora akarere ka Gisagara n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ni bamwe mu bayobozi b’uturere umunani tugize Intara y’Amajyepfo twashimiye kuza ku isonga mu gukorana neza n’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego mu turere tw’Amajyepfo hashyizweho umuntu uzaba ashinzwe gutanga amakuru ndetse andi akayatanga yihashishije imbuga nkuranyambaga nka Twitter, Facebook n’izindi.

Abandi bayobozi batahawe aya mashimwe ngo ntibisobanuye ko badacana uwaka n’abanyamakuru ngo ahubwo n’uko ibyagendeweho mu kubatoranya harimo bimwe batujuje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imikoranire hagati y’itangazamakuru igomba gushyirwa imbere kuko aha niho hagaragarira imikorere y;inzego za leta

mukwisi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka