Nyamasheke: BDF yazanye uburyo bushya bwo gukorana n’abakiriya bayo

Ikigo gikorana n’abaturage mu gukora imishinga no kubishingira mu mabanki (BDF) kiratangaza ko cyamaze gushyiraho uburyo bushya bwo gukorana n’abakiriya bacyo ku buryo byorohera umuturage kugera ku mafaranga yakiye umushinga we bimworohere butandukanye n’inzira yacagamo mbere.

Ibi byatangajwe mu nama yahuje abafatanyabikorwa ba BDF, ku cyicaro cyayo i Nyamasheke kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nyakanga 2014.

Umujyanama mu bururuzi wa BDF i Nyamasheke, Tugirimana Valens, yavuze ko ubu buryo buje gufasha abaturage bafite imishinga yabo kubona amafaranga bayakuye muri banki ku buryo buboroheye baciye mu nzira nkeya bitandukanye n’uko byakorwaga mbere.

Abisobanura agira ati “mbere umuturage yazanaga umushinga we akabanza kuwujyana muri banki yamara kuwusesengura banki ikaba ariyo imwakira ingwate mu muri BDF, kuri ubu umuturage azajya abanza ace muri BDF, tunonosore umushinga we hanyuma tumwohereze muri banki dukorana nayo hanyuma banki nimara kuwusesengura, umukiriya tumwohereze ibaruwa imwemerera kubona inguzanyo muri banki, ibi bizagabanya ingendo z’abaturage bacagamo”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyamasheke, Bahizi Charles, yasabye bari bateraniye aho bose kugira uruhare rufatika kugira ngo gahunda ya Hanga umurimo igere ku ntego zayo, asaba ibigo by’imari kutagorana mu gutanga amafaranga afasha abaturage kwiteza imbere ariko kandi abasaba kujya bakurikirana ngo barebe ko amafaranga batanga akoreshwa icyo yateganyirijwe.

Yagize ati “imyanzuro ifatirwa aha ikwiye kujya mu bikorwa, hanga umurimo ikazagera ku ntego, ibi bizashoboka habayeho guhanahana amakuru, inzego zose zikagira ubwumvikane, ntihabeho imishinga y’imitako, ahubwo iyi mishinga yose ikaza inonosoye ifite icyo igiye gukemura ku buzima bw’abaturage”.

Ibi biganiro byari bihuje abafatanyabikorwa ba BDF barimo abahagarariye za sacco, ibigo by’imari bitandukanye birimo amabanki akorera mu karere ka Nyamasheke.

BDF ni ikigega cyishingira abafite imishinga ikoze neza y’abaturage badafite ingwate nini ikabishingira bakabona ingwate ndetse bakabasha kubona ababafasha kunonosora imishinga yabo, bari mu mirenge yose yo mu gihugu kugera no ku midugudu.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BDF akazi ikora turayishima kandi tunayisbako yakomereza aho mu guteza imbere imishinga y;abana b;u rwanda rukarushaho kuryoha

mugeni yanditse ku itariki ya: 26-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka