Gatsibo: Kutagira amazi bibangamiye isuku mu kigo nderabuzima cya Bugarura

Ikibazo kivugwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo kibangamiye cyane abarwayi n’abarwaza ni isuku rusange nkeya muri iki kigo ikomoka ku kutagira amazi meza.

Iki kigo nderabuzima gifasha abaturage barenga ibihumbi 26 batuye muri uyu Murenge wa Remera ndetse n’abagituriye bo mu mirenge yindi iwukikije nka Muhura na Bugarama. Bamwe mu barwaza barwarije muri iki kigo nderabuzima, bavuga ko ikibazo cy’amazi kibakomereye cyane ndetse ngo hari n’igihe bitabaza amazi y’ibishanga.

Nyirahabimana Evelyne yagize ati: “Nkanjye mfite ikibazo cy’umubyeyi wabyariye hano ariko kubona amazi yo kumesa imyenda ye ndetse n’iy’umwana yabyaye birangora, ugasanga kandi no kugira ngo ubone nk’ukuntu wamutekera igikoma ngo kiboneke kare bigora kuko tubyuka tujya mu gishanga kuvoma yo amazi yo kwifashisha, ubwo rero tukaba twifuza ko iri vuriro ryacu ryabona amazi meza”.

Umuyobozi wungirije w’iki kigo Nderabuzima, Gatoni Charles, avuga ko ibijyanye n’isuku bitaboroheye kubera ikibazo cy’amazi ataboneka. Ngo n’indwara zigaragara muri benshi babagana ni izikomoka ku ikoreshwa ry’amazi mabi, gusa ngo bagerageza kwifashisha moto cyangwa amagare kugira ngo babe babona amazi yo gukora isuku muri iki kigo nderabuzima.

Ibigega bifata amazi y'imvura ubu nibyo bikoreshwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura.
Ibigega bifata amazi y’imvura ubu nibyo bikoreshwa mu kigo nderabuzima cya Bugarura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Remera, Ndayisenga Jean Claude, yavuze ko batangiye gukora ubuvugizi kugira ngo hakorwe imiyoboro y’amazi yangiritse ariko akaba anatanga inama zo gukomeza kwitabaza ibigega bifata amazi biri muri iki kigo nderabuzima cya Bugarura.

Yagize ati: “Urebye igisubizo kirambye kuri iki kibazo cy’amazi muri kano gace cyane cyane hariya ku ivuriro rya Bugarura, ni ukwifashisha biriya bigega, ku buryo nko mu gihe cy’imvura bajya bayatega bityo akaba yakwifashishwa mu gihe izuba ryavuye imvura itakigwa. Ariko nanone dukomeje gukora ubuvugizi kugira ngo imiyoboro y’amazi yahoze muri kano gace ibe yasanwa kandi turizera ko bizakemuka mu minsi ya vuba”.

Iki kibazo cy’amazi ntikivugwa kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarura gusa. Ni ikibazo rusange ku baturage bo mu kagari ka Rwarenga aho ijerekani imwe y’amazi igurwa amafaranga 200. Iki kibazo kandi kigaragara mu tugari twa Bushobora, Nyagakombe, Kigabiro, Butiruka ndetse n’aka Rurenge twose two mu Murenge wa Remera.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka