Mareba: Abaturage ngo babangamiwe n’inka z’abaturanyi zibonera imyaka yabo

Abaturage bo mu tugari twa Rango na Gakomeye mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera baravuga ko babangamiwe n’inka ziragirwa mu mirima yabo, kandi bakoma abashumba baziragira bakabahohotera ku buryo harimo n’umuturage baherutse gukubita bamukura amenyo.

Ikibazo cy’inka zituruka mu mudugudu wa Rango zibonera imyaka kimaze gufata intera ndende, aho bavuga ko ntawe ukibasha gusarura imyumbati cyangwa urutoki nk’uko bivugwa na Munyangeyo Jonathan umuturage utuye mu mudugudu wa Gihoko mu kagari ka Rango.

Agira ati “murabona uyu murima wanjye uhinzemo imyumbati ugera hafi kuri hegitari imwe, yose ikaba yaraciwe imitwe n’amatungo, ku buryo kugira ngo izampe umusaruro ari ibintu biri kure. Mu kwezi kwa gatandatu konyine izi nka zanyangirije ibintu by’agaciro k’ibihumbi magana abiri”.

Undi muturage witwa Uwizeyimana Christine aravuga ko aho gukomeza guhinga imyaka batazasarura bagiye kwimuka bakareba ahandi bajya aho gukomeza guhingira inka zikirira kandi ba nyirazo iyo bagiye kuzigurisha nta nicyo babaha.

Ati “iki kibazo twakigejeje ku murenge maze abaraduhuza niko kuvuga ko inka izajya itwonera tugomba kuyifata ariko twarabigerageje ba nyirazo bari batwishe kuko umuturage umwe baramukubise bamukuramo amenyo”.

Uwo bakubise bakamukura amenyo ni uwitwa Nzabamwita Oscar we mu kwezi kwa gatatu kw’uyu mwaka ngo yikomye aba bashumba; baramukubita kugeza ubwo bamukura n’amenyo.

Aba baturage bavuga ko ibi niba ubuyobozi butagize icyo bubikoraho, barashaka aho bimukira kuko ngo batazihanganira guhora bahinga ntibasarure, kuko ngo babona ubuyobozi bw’akagari kabo ntacyo buri kubikoraho.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko bwamaze kumenya iki kibazo kandi ngo ntikiri mu murenge wa Mareba gusa; dore ko kimaze kugera mu mirenge ya Gashora, Rweru na Mwogo, utaretse no mu yindi mirenge gusa yo kitarafata intera ndende.

Niyo mpamvu Rwagaju Louis umuyobozi w’akarere ka Bugesera, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bugiye gukorana n’abayobozi bo mu nzego zibanze kugira ngo bucyemure iki kibazo.

Ati “ndanaburira abaturage baragira ku gasozi; ko uzongera gufatwa azabihanirwa bikomeye harimo no gufatira inka ze”.

Avuga ko niba hari abaturage boroye inka badafitiye ubushobozi bagomba kuzishakira urwuri kuko abazongera konesha imirima y’abandi bazabihanirwa kandi amategeko arahari.

Umuyobozi w’akarere anavuga ko bagiye kurushaho kwegera abaturage, kugira ngo ibibazo nk’ibi bijye bicyemuka bitaragera ku ntera nk’iyo iki cyari cyimaze kugeraho, kugeza ubwo abaturage bashaka kwimuka aho batuye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka