Nyagatare: Abajyanwa Uganda no kunywerayo kanyanga badindiza iterambere

Mu gihe hari abaturage ba Kagitumba mu karere ka Nyagatare bambuka umupaka cyangwa bakanyura mu mazi bakajya kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bubashishikariza kubicikaho kuko ababikoresha nta terambere bageraho.

Akagali ka Kagitumba, umurenge wa Matimba gahana imbibe n’agace kitwa Mirama Hill mu karere ka Ntungamo igihugu cya Uganda. Hagati y’utu duce harimo umugezi w’Umuvumba. Kubera ubuvandimwe aba baturage bakunze no guhahirana cyane ibiribwa ngo hari Abanyarwanda bakunze kujya kunywera inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda kuko ho itabujijwe kandi mu Rwanda itemewe dore ko ari ikiyobyabwenge.

Mutabaruka Sali utuye mu mudugudu wa Nziranziza avuga ko n’ubwo hari bamwe mu baturage bacye bajya kunywera ibiyobyabwenge Uganda, iyo bagarutse ngo ntibateza umutekano mucye kuko baba batinya ko bafatwa bagahanwa.

Ikibabaje ariko ngo ni uko abenshi mu bishora muri ibi biyobyabwenge ari urubyiruko. Gusa ngo hatangiye gahunda yo kubarwanya mu midugudu batuyemo. Rwego David avuga ko batakurikira umuntu aho agiye kunywera mu kindi gihugu ahubwo ngo bo barinda ko hari ibyo yakwambukana agaruka mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko bwatangije ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kwirinda inywa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Mwumvaneza Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko abajya Uganda kunywa ibiyobyabwenge ari abanzi b’iterambere no kutubahiriza gahunda za Leta. Ngo aba bajya kunywa ibi biyobyabwenge ni imburamikoro kandi badindiza iterambere.

Mu kurwanya ibiyobyabwenge umurenge wa Matimba washyizeho gahunda ihuriweho n’abanyamadini n’amatorero kimwe n’inzego bwite za Leta. Ibi bikaba bikorwa binyuze mu masengesho n’ubukangurambaga cyane mu rubyiruko ahanini abaturage berekwa ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Ibi bijyana no gukora urutonde rw’abantu bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge bakagirwa inama mbere yo kuba bagezwa imbere y’ubutabera ngo bahanwe.

Akenshi ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda ni inzoga zo mu mashashi nka Chief waragi na Suzie kimwe na Kanyanga. Ibyinshi bikaba ari ibituruka mu gihugu cya Uganda.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka