Ministiri w’intebe Murekezi ngo yizeye inkunga ya Perezida Kagame n’abandi mu mirimo yashinzwe

Ministiri w’Intebe mushya, Anastase Murekezi yiyemeje kujyana n’icyerekezo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye u Rwanda, kandi ngo yizeye kuzahabwa inkunga y’ubujyanama bwe ndetse n’iva mu gukorana umwete kw’abandi bayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha kuri uyu wa kane tariki 24/7/2014, hagati ya Ministiri w’intebe ucyuye igihe, Dr Pierre Damien Habumuremyi na Ministiri w’Intebe mushya, Anastase Murekezi yashimye icyizere yagiriwe na Perezida Kagame, ariko asaba gufatanya na buri munyarwanda n’inshuti, kuko ngo inshingano yahawe zikomeye.

Ministiri w’Intebe Murekezi ati: “Nasabye Perezida wa Repubulika inkunga ihoraho kandi yarayinyemereye, namwe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange tukazajya tujya inama muri iyi mirimo ikomeye cyane, yo kuzuza ibyagezweho mu ruhererekane rw’abaministiri b’intebe mu myaka 20 ishize yo kwibohora kw’igihugu”.

Ministiri w'intebe mushya, Anastase Murekezi ashyikirizwa inyandiko n'uwo yasimbuye, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Ministiri w’intebe mushya, Anastase Murekezi ashyikirizwa inyandiko n’uwo yasimbuye, Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Yakomeje agira ati: “Ubu nzi imirimo integereje ko ikomeye…; tuzagendera ku cyerekezo Perezida wa Repubulika yatanze, tuzajya twihuta nk’uko mubisabwa; tuzahora dushima abakora neza, tuzajya tugaya kurushaho abakora nabi; reka tworoshye imitwaro dukoresha ikoranabuhanga”.

Minisitiri Murekezi yavuze ko yumva agifite imbaraga nyinshi zo gukora kugirango ibiro bya Ministiri w’Intebe bikomeze kuba indashyikirwa, bigire abakozi bakora cyane kandi bumvikana, “nta matiku mpasanze, sinshaka kuzahavana amatiku”.

Uwo Bwana Murekezi asimbuye, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yari yamumenyesheje ko inshingano yo kuba Ministiri w’intebe itoroshye na gato, aho kuri we ngo kuba yarayikoranye na Perezida Kagame ngo byamubereye “ishuri rikomeye ariko ryiza” ngo rizamuherekeza mu buzima bwe.

Abakozi b'ibiro bya Ministiri w'Intebe hamwe na Ministiri w'intebe Anastase Murekezi n'uwo asimbuye, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Abakozi b’ibiro bya Ministiri w’Intebe hamwe na Ministiri w’intebe Anastase Murekezi n’uwo asimbuye, Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Dr Habumuremyi abwira Ministiri w’intebe Murekezi ati: “Ibyo nkuzi ho bizatuma ushobora akazi, ni uko uri umukozi ugira umurava, ubushishozi, uri umunyabwenge udahubuka, kandi wanga amakosa”.

Inyandiko Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi yashyikirijwe na Dr Pierre Damien Habumuremyi, zirimo Itegeko nshinga rya Repubulika, gahunda y’ibikorwa by’ibiro bya Ministiri w’Intebe, ingengo y’imari, raporo y’ibyakozwe, ibikoresho byifashishwa mu mirimo ya buri munsi; imihigo y’inzego zitandukanye z’igihugu, inyandiko zigenga gahunda mbaturabukungu ya EDPRS, n’izindi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ikaze kuri Hon. Murekezi akeza cyane

ingenzi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

azafashe mugukemura akibazo kiri muri EWSA aho usanga mu ishami ry’amazi hari igikundi cy’abantu binjyiriye rimwe nyuma yigihe gito gusa bahita bahabwa promotions na bourse zo hanze icyarimwe kuburyo aribo bihariye imyanya y’ubuyobozi.kanyesheja j.bosco

umusomyi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

twizeye ko azafasha mu gukemura akajagari katejwe nabamwe mubayobozi bibigo bya leta aho bagiye bazana igikundi cy’abantu babo mukazi ugasanga muminsi mike bakamazemo bahita bazamurwa mu ntera bakanahabwa bourse zo kujya kwiga hanze maze bakaba aribo biharira hafi imyanya yose y’ubuyobozi.eg:EWSA mu ishami ryamazi.uwitwa Kanyesheja arabizi neza

umusomyi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

turabishimiye murakaramba!

apape yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

kuba wagiriwe ikizere n’ibyerekana ko hari icyo bakwitezeho uramenye ntuzabatenguhe nukora neza abanyarwanda tukwijeje ubufasha kandi twizeye ko uzakora uko ushoboye kugirango igihugu gikomeze gutera imbere.

Shema yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

IMANA IZABASHOBOZE KANDI TUZABASHYIKIRA

Alias yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Inama n’ubufasha azabiguha president wacu keretse icyo utamusabye ariko nawe ukamubera imfura ukazishyira mubikorwa kuko abantu badakora abo bo ntibajyana nawe kandi ntajya abihanganira tukwifurije akazi keza ushinga ikirenga aho umusaza wacu agishinguye ubundi urebe ngo imirimo yawe urayanoze. amahirwe masa

manzi yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

aharanire kuzakora neza maze u Rwanda rurusheho kuba indashyikirwa muri byose

ruganda yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

ndabemeye muri abantu b’abagabo rwose! mufite imvugo nziza yubaka icyizere mu banyarwanda.
erega aho bukera U rwanda ruramera nka Suisse kubijyanye no gusimburana ku myanya.
courage mukomerezaho.
Nyakubahwa Intore ibarusha intambwe ndavuga HE Kagame ufite intumbero rwose pe.courage twese turabashyigikiye

rwabukumba yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka