Abanyarwanda bazasabwa kujya baha abana babo amazina bakivuka

N’ubwo ubusanzwe mu muco wa Kinyarwanda bivugwa ko umwana ahabwa izina nyuma y’iminsi umunani avutse, biteganyijwe ko mu gihe kiri imbere Abanyarwanda bazajya basabwa guha abana babo amazina bakivuka.

Dieudoné Manago Kayihura ushinzwe ikusanyamakuru ku myirondoro y’abaturage mu mushinga w’irangamuntu, agira ati “Uyu munsi, niba twarashyizeho uburyo bw’uko umwana akivuka ahita yandikwa tukanamuha na nimero imuranga kugeza igihe azapfira, bivuga ko ababyeyi bakwiye kuzajya batanga amazina ku bana bakivuka”.

Na none ati “ntabwo birashyirwaho ariko tuzabisaba. Ntabwo ari ikintu kibi.” Uku guha umwana nimero akivuka bijyanye no kwandika irangamimerere ku buryo bw’ikoranabuhanga ubu riri kugeragerezwa mu karere ka Huye. Biteganyijwe ko iri gerageza rizamara amezi atatu kandi ryatangijwe hagati muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Ku bijyanye n’igihe uku kwita izina umwana akivuka bizatangirira, Manago uyu avuga ko bishoboka ko haba mu mwaka utaha wa 2015.

Agira ati “Niturangiza igerageza ryo kwandika irangamimerere mu buryo bw’ikoranabuhanga, tuzareba ibikenewe byose kugira ngo ritangizwe mu gihugu hose. N’uko kwandika abana bakivuka na ko kuri mu bikenewe”.

Ese haba hari imbogamizi Abanyarwanda babona kuri iyi mpinduka?
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru babajijwe icyo babitekerezaho, bagaragaje ko babona ntacyo bitwaye, cyane ko n’ubundi ngo umwana atacyitwa ku munsi wa munani.

Uwitwa Felicien Nyiribambe yagize ati “N’ubundi abantu benshi ntibagisohora umwana ku munsi wa munani nk’uko byari bimeze mu muco wa Kinyarwanda. Ubu umuntu ahitamo umunsi umunogeye, haba nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa ukwezi.”

Yunzemo ati “Uzi ko itegeko ryo kwandikisha umwana ari ukutarenza iminsi 15. Ubwo rero n’ubundi ahanini izina ujya kuryandikisha umwana utaramusohora ngo uritangarize abaturanyi.”

Callixte Twagirumukiza na we ati “njye ndatekereza ko izo mpinduka ntacyo zitwaye. Ndatekereza ko umugabo azajya abwira umugore izina yageneye umwana, akazarivuga akivuka”.

Twagirumukiza anatekereza ko buzaba uburyo bwo gutuma uwari wavutse atibagirana igihe apfuye ataramara iminsi munani.

Yabivuze muri aya magambo: “yiswe izina, noneho Imana yakora ibyayo wenda yahita yitaba Imana ya minsi munani itaragera, bazavuga ngo kwa kanaka babyaye umwana, yitwaga naka, Imana iramuhamagara”.

Grace Niyonagira we anavuga ko abafata igihe cyo gusohora umwana agahabwa izina ku mugaragaro bikorwa n’abifite, ko ab’abakene babita nta we barinze guhamagara kandi ntibibuze umwana kwitwa izina yahawe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ese umwana tiyandikirwa mumurenge avukiyemo?

niyonkuru abubakari yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

mwiriweneza? nanditse nsobanuza itegeko ryokwandika umwana. ese uvuka muri rubavu ukimukira ngororero ubyaye umwana wajya kumwandikisha muri rubavu ngonuko ariho ukomoka nkumubyeyi? mutuvane murujijo abanabacu barakorerwa akarengane bakivuka.

niyonkuru abubakari yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka