Karongi: Barasabwa kuba maso kubera ubutekamutwe bwadutse

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongo n’ubw’inzego z’umutekano buraburira abayobozi ko hadutse abatekamutwe bagenda bashuka abantu babatera ubwoba ko bafitanye ibibazo n’ubuyobozi kandi ngo bashobora kubafasha kubikemura mu rwego rwo gushaka kubarya utwabo.

Mu nama y’akarere y’umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2014, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yerekanye ubutumwa yari amaze kohererezwa avuga ko buturutse ku mukozi ushinzwe iby’ubwisungane mu kwivuza aho umwe muri abo batekamutwe ngo yari amaze kumuhamagara kuri telefone amubwira ko ngo afitanye ibibazo n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kuba maso kandi bakanamenyesha abaturage kugira ngo abo batekamutwe batazagira abo biba. By’umwihariko ariko umuntu uhamagawe n’umutekamutwe nk’uwo ngo akaba agomba kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo bafate abo batekamutwe.

Kugeza ubu mu Karere ka Karongi ngo ubutekamutwe nk’ubwo bumaze gukorwa ku bantu batatu; nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard.

Avuga ko n’ubwo ikibazo kitari cyagera ku rwego yavuga ko rukomeye cyane ngo n’iyo bikozwe ku muntu umwe biba bihangiyikishije cyane. Yagize ati “Ibyo ari byo byose n’iyo yaba case (inshuro) imwe biba bihangayikishije cyane kuko bishobora kugira izindi ngaruka runaka”.

Kayumba Bernard akavuga ko n’iyo yaba umuturage umwe utwawe amafaranga ibihumbi cumi na bitanu cyangwa se n’ari munsi y’ayo ngo kiba ari ikibazo kuko baba bayatwaye batayagomba.

Ubutekamutwe nk’ubwo ahanini ngo ababukora bahamagara abaturage cyangwa abayobozi bababwira ko bafite ibibazo bikomeye mu buyobozi kandi ngo bakaba bashobora kubafasha kubikemura.

Kugira ngo babibafashemo bakabasaba guhurira ahantu runaka bitwaje amafaranga cyangwa se ubundi bakabasaba kuyabohereza bakoresheje ikorabuhanga rya telefone mu kuboherereza ayo mafaranga.

Ubuyobozi bw’akarere bwibutsa abaturage ko byoroshye gufata abatekamutwe nk’abo hifashishwe Polisi y’Igihugu n’ibigo by’itumanaho rya telefone kuko ngo ubundi byoroshye gukurikirana umunara umuntu yahamagariyeho bakamenya uwo ari we. Aha bakaba basaba Polisi kujya ibafasha mu gihe havutse ikibazo nk’icyo.

Uretse icyo kibazo cy’ubutekamutwe n’ibyaha by’urugomo rushikomoka akenshi ku businzi, muri rusange, muri iyo nama yaguye y’umutekano bakaba bavuze ko umutekano wifashe neza mu Karere ka Karongi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka