Rutsiro: Biyemeje guhashya amakimbirane ashingiye ku butaka

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rwiyemeje gufata iya mbere mu gukangurira ababyeyi ndetse n’abavandimwe kuvanaho impamvu zijya ziteza amakimbirane ashingiye ku butaka mu rwego rwo kwirinda ingaruka zirimo n’impfu za hato na hato zijya zivuka zitewe n’ayo makimbirane.

Bumwe mu bukangurambaga bwakozwe n’urwo rubyiruko bwabaye tariki 22/07/2014, aho urubyiruko rwacengeje ubutumwa bukangurira abaturage gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu bihangano by’imivugo, inkuru ishushanyije, ikinamico, ndetse n’indirimbo, ibi bakaba babikoze mu buryo bw’amarushanwa kugira ngo ibihangano byabo bibe bikubiyemo ubutumwa bufatika.

Umwe mu bitabiriye ayo marushanwa witwa Nshimiyimana Adrien wo mu murenge wa Murunda, we na bagenzi be berekanye ikinamico iganisha ku gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.

Asanga amakimbirane ashingiye ku butaka ari kimwe mu biteza umutekano muke cyane cyane hagati y’ababyeyi n’abana. Ngo hari igihe umubyeyi agabanya isambu abana akabasumbanya, bikaviramo abana kutarebana neza hagati yabo ndetse bamwe bakarakarira n’ababyeyi babo.

Urubyiruko rwo mbaraga z'igihugu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.
Urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu rwiyemeje gutanga umusanzu warwo mu gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.

Muri iyo kinamico yabo batanzemo inyigisho zerekeranye no kurwanya amakimbirane bigisha n’ababyeyi ko umwana ari nk’undi, bityo bose bakaba bagomba kugabana bakanganya. Iyo abana babagabanyije ntibanganye ngo bigira ingaruka kuko usanga havamo kurwana ndetse n’andi makimbirane akomeye ku buryo bashobora no kwicana hagati yabo bitewe n’uko baba batumvikana.

Nyirahabineza Teddy we asanga ababyeyi bakwiye kujya bagabanya isambu abana babo mu buryo bungana baba abahungu cyangwa se abakobwa kuko rimwe na rimwe usanga baha agaciro abahungu kurusha abakobwa.

Mu bindi abaturage bashishikarijwe birimo kubaruza no kwandikisha ubutaka bwabo, kugira ngo umuntu yicare atunze icyemezo cyerekana ko isambu ari iye by’ukuri. Ibyo ngo bizafasha abantu kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka, no kwirinda intonganya za hato na hato zikunda kuvuka mu gihe umwe yita isambu iye, undi na we akayita iye.

Joas Tugizimana uhagarariye umushinga ugamije gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka mu karere ka Rutsiro, avuga ko bifashishije urubyiruko nk’ingufu z’igihugu kugira ngo rugire uruhare mu gukangurira ababyeyi babo ndetse n’abaturage muri rusange gukumira amakimbirane ashingiye ku butaka.

Bashishikarije imiryango kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu buryo butandukanye harimo ikinamico.
Bashishikarije imiryango kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu buryo butandukanye harimo ikinamico.

Ibiganiro byinshi byahatangiwe byagarukaga mu kugaragaza uruhare ababyeyi bafite mu guteza amakimbirane cyane cyane iyo batinda guha abana babo iminani.

Tugizimana ati “hari ubwo usanga ababyeyi batinda guha abana babo iminani, bityo nk’umwana yagera igihe cyo kubaka akaba ashaka kugira isambu ye bwite, batinda kuyimuha ugasanga bikuruye amakimbirane hagati ye n’ababyeyi be”.

Ikindi kibazo kijya giteza amakimbirane mu miryango ngo ni ukubyara abana benshi batagendanye n’ubushobozi bw’umutungo w’ubutaka umuryango ufite. Ngo ni yo mpamvu ababyeyi cyangwa se abaturage muri rusange bakangurirwa kubyara abo bashoboye kurera bajyanye n’umutungo w’ubutaka umuryango ufite.

Aba bo batanze ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu bihangano bashushanyije.
Aba bo batanze ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka babinyujije mu bihangano bashushanyije.

Umushinga ugamije gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka ni umushinga uhuriweho n’imiryango itatu ari yo urugaga IMBARAGA, International Alert na Pro-Femmes Twese Hamwe, ukaba ari umushinga uterwa inkunga na USAID.

Iyo miryango iwushyira mu bikorwa iruzuzanya cyane cyane ikaba igamije gufasha abaturage gukemura cyangwa se kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka kuko byagaragaye ko ahari amakimbirane nta terambere rihaba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Arega urubyiruko ntabwo aho tugeze rwakagombye kugira imyumvire ishingiye k’umitungo y’ababyeyi babo.ni bashaka ibyabo.

gihayima yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

gushyira hamwe nibyo biranga abantu aho gushwana binatuma habamo impfu nyinshi kandi ubutaka tubufite ngo buturengere

mujyanama yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

biakwiye rwose ko duhaguruka aya makimbirina tukayahasya , mubihe byashize iki kibazo cyari cyarafashe intera ariko ubu bimaze kugabanukaugereranije nimyaka ishize , gusa dukomereza aho tubirandura kuko naleta yaradufashije igihe yashyiragaho ibyangombwa bya burundu byutaka

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka