Aba Guides bo mu Rwanda batangije ukwezi ko kurwanya ihohoterwa

Urubyiruko rw’aba guide rwatangije ukwezi ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore mu gikorwa kiswe free being me «kwishimira uwo ndiwe » gahunda iri kwigishwa abana b’abaguides bafite hagati y’imyaka 7 kugera kuri 14.

Iki gikorwa cyatangijwe tariki 19/07/2014 kizamara ukwezi cyitabiriwe n’aba guides 25 baturutse mu Bufaransa baje gufatanya n’aba guides bo mu Rwanda no kungurana ibitekerezo ku bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore hamwe no kongerera icyizere abana b’abakobwa mu byo bakora batitaye ku babaca intege.

Aba guides bo mu Rwanda bamaze imyaka ine bari mu gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa, Ange Kamugisha umwe mubayobozi b’abaguides mu Rwanda akaba avuga ko urubyiruko rutagomba kurebera ibikorwa kandi rufite icyo rwakora kugira ngo ibikorwa by’ihohoterwa bicike burundu.

Aba guide bari muri gahunda ya free being me.
Aba guide bari muri gahunda ya free being me.

Hishamunda Erica avuga ko kuba umu guides atari ukwishimisha, ahubwo ari ugutekereza icyo yakorera umuryango mugari nyarwanda, agatereka itafari ku iterambere igihugu abikuye ku bumenyi yakuye ku ba guides.

Aba guide mu kinyarwanda bisobanura abayobozi, umuryango w’aba guides ukaba utoza abana b’abakobwa kumenya kwiyobora kugira ngo bashobore kuyobora abandi mu gukora ibikorwa byiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aba guides mu Rwanda, Josiane Umutoni, avuga ko aba guide bo mu Rwanda bafatanya n’aba guide bavuye mu gihugu cy’Ubufaransa kurwanya ihohoterwa kandi buri ruhande rukagira ibyo rwiga.

Bamwe mu ba guides bitabiriye ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa.
Bamwe mu ba guides bitabiriye ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa.

Aba guide baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa bavuga ko bishimiye guhura n’aba guide bo mu Rwanda, Juliette Defossey akaba avuga ko bishimiye ingando bakorera mu Rwanda.

Nyuma yo gukorera ingando mu karere ka Rubavu biteganyijwe ko aba guide bavuye mu Bufaransa bazahura n’aba guide bo mu karere ka Gicumbi, Karongi na Kamonyi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ihohoterwa ntiryagahawe ukwezi gusa mu Rwanda, mu rwego rwo kurirandura byagakwiye kuba ubuzima bwa buri munyarwanda kumva ko agomba kureanya ihohoterwa kandi akumva ko ejo ariwe ryaba ririho tukabigira ibyacu ubuzima bwa buri munsi nuku kwezi kwaza kukaba ari uko kwishimira aho tugeze turirandura

mandela yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

uyu muryango ugira ibikorwa bikomeye cyane kandi kuko abenshi mubawurimo ari abakobwa ndabizi ko bagira uruhare maze bakarwanya ihohoterwa rigacika burundu.

Tabaro yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka