Anastase Murekezi abaye minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.

Minisitiri Murekezi Anastase wayoboraga MIFOTRA niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Murekezi Anastase wayoboraga MIFOTRA niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda yari asanzwe ari minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, umwanya yari amazeho imyaka itandatu kuva muri Werurwe 2008.

Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko ashima Perezida Kagame n’umuryango wa FPR-Ikotanyi bamugiriye icyizere bakamutora kuri uwo mwanya ndetse n’abandi bamufashije mu kazi ke.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w'Intebe kuva mu Ukwakira 2011.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011.

Minisitiri w’Intebe mushya ariko amaze imyaka icyenda ari minisitiri kuko yanayoboze minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ubucuruzi mbere yo kuba minisitiri ushinzwe umurimo. Abaye Minisitiri w’intebe wa gatanu u Rwanda rugize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, Bernard Makuza na Pierre Damien Habumuremyi.

Minisitiri Murekezi nawe yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamugira Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Murekezi nawe yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Tumwifurije ishya n’ihirwe mukazi gashya kandi Imana izabane nawe muri byose!

JCK yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Tumwifurije akazi keza!

Claudio yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

nari nzi ko ari njye uza kuba PM none biranze

Alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Tukwifurije ishya n’ihirwe ku mirimo mishya na Damien nawe yarakoze ku mbushobozi bwe komereza aho agejeje ushakre abana b’u Rwanda amahoro n’iterambere rirambye.

Romeo yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Naze Nawe Ashyireho Ake

Robert yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

a change is always good for good will! we congz damian for good service delivered and wish the new PM all the best! HE is the best in making a better choice for rwandans and also outstanding apreciation ! keep it HE!

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

tumwifurije akzi keza kandi zarushe minister damien nubwo yakoze neza nawe

ruhusha yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

ABA BANA BAJYE BAKURIKIRA AMATEKA

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Grand merci kuri Dr.pierre damien habumuremyi yarakoze bigaragara,na Murekezi nawe azitange kandi nk’abanyarwanda tumutezeho udushya n’ umusaruro biruta uw’uwo asimbuye.

Nkurunziza jerome yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

congs to the newly appointed PM but given his performance record in MIFOTRA I wonder how he will .

semageri yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ibi egal guhindura Guvernoma!dutegereje impinduka zigaragara kandi burya MUREKEZI ni Umuhanga kabisa.

eva yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Anastase naze nawe ashireho ake kuko nawe turamuzi arashoboye,Imana izamufashe murizo nshingano yahawe na H.E Wacu twizera muri byose.wlcm

gasitumbonye yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka