Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba barategura imurikagurisha ngarukamwaka rya 6

Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’iyi Ntara, barategura imurikagurisha ngarukamwaka ryo ku rwego rw’iyi Ntara, riteganyijwe gutangira tariki ya 18 rikageza 28 Nzeri 2014 mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, avuga ko imyiteguro y’iri murikagurisha irimbanyije kugira ngo abikorera bo muri iyi Ntara ndetse n’ab’ahandi barimo n’abo hanze y’igihugu bazabashe kuza kugaragaza ibikorwa byabo.

Eng. Habanabakize asaba abikorera mu byiciro bitandukanye birimo abahinzi, aborozi, abacuruzi, ibigo by’imari n’amabanki ndetse n’abatanga serivise zitandukanye, kuzaza kugaragaza ibikorwa byabo ngo kuko muri iri murikagurisha bizeye ko bazakuramo imbaraga zikomeye zo kuzamura ubukungu bw’iyi Ntara n’ubw’abamurika ibikorwa byabo by’umwihariko.

Ubuyobozi bw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba butangaza ko iri murikagurisha rizaba ribaye ku nshuro ya 6 ngo ryitezweho kuzaba ari ryiza kurushaho kuko rizakorwa mu gihe kitari icy’imvura nk’uko byajyaga bigenda. Ikindi gishingirwaho bavuga ko iri murikagurisha rizaba ryiza ngo ni uko ryateguwe neza kandi bakaba baratumiye abamurikabikorwa hakiri kare kugira ngo bazahagere ku gihe.

Iri murikagurisha ritegerejwemo abikorera batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu tundi turere tw’igihugu.

Mu banyamahanga baritegerejwemo harimo abazava mu bihugu bituranye n’u Rwanda, by’umwihariko Uganda, Burundi na Tanzania ndetse n’abo muri Pakistan, Tunisia na Cameroun, nk’uko byemezwa n’urugaga rw’abikorera muri iyi Ntara.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, avuga ko imurikagurisha ryateguwe neza.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Eng. Habanabakize Fabrice, avuga ko imurikagurisha ryateguwe neza.

Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba ngo barifuza gufasha Intara yabo gukomeza kuba ikigega cy’umusaruro w’igihugu ariko ngo bikarenga aho, ku buryo abaturuka ahandi bazajya bajya kuhahahira batabitewe no gusonza gusa ahubwo bakahajya gushaka akarusho.

Iri murikagurisha ngo rikaba ryitezweho kuzafasha abikorera kwigira ku bandi bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa bizagaragarizwamo bamwe bagezeho, bityo abandi bakabareberaho.

Amarembo arafunguye ku bashaka kwitabira iyi EXPO

Mu bakenera kwitabira iri murikagurisha bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’abaterankunga ndetse n’abagura ibibanza mu buryo busanzwe.

Urwego rw’abaterankunga b’iri murikagurisha rugizwe n’ibyiciro bitatu birimo icyiciro gikuru cy’abatera inkunga ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kuzamura, bagahabwa umwanya bifuza wose mu imurikagurisha, gushyira ibirango byabo ku byapa byamamaza irushanwa ndetse no kubishyira ku matike azagurishwa.

Icyiciro cya kabiri cy’aba baterankunga ni abatanga amafaranga ahera kuri miliyoni 3 kuzamura bazahabwa ikibanza (stand) cya metero kare 54 ndetse ibirango byabo bigashyirwa ku byapa byamamaza.

Umwanya wa gatatu w’abaterankunga ni uw’abatanga amafaranga kuva kuri miliyoni 2 kuzamura, bakazumvikana n’abategura imurikagurisha ku ngano y’ikibanza bahabwa kandi ibirango byabo na byo bigashyirwa ku byapa byamamaza imurikagurisha.

Mu cyiciro rusange cy’abagura ibibanza, bigiye bitandukanye bishingiye ku ngano yabyo n’ubushobozi bw’abamurikabikorwa kuko bihera ku bihumbi 600 kumanuka ukugeza ku bihumbi 80 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bifuza gutera inkunga iri murikagurisha, ngo basabwa kuba barangije kubyemeza bitarenze itariki ya 30/08/2014 naho ku bagura ibibanza (stands) muri iri murikagurisha, ngo basabwa kuba barangije kubyishurira (booking) bitarenze tariki ya 10/09/2014 kuko imurikagurisha rizatangira tariki ya 18/09/2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iri murikagurisha rifasha abaturage kwigurira kandi ibintu byose bikabegera ndetse bigatuma bamwe banamenyeramo ubwenge.

Babu yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

ikibazo mfite irimurikagurisha rizabera hehe?

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

iyi ntara abikorera bamaze kugira ubunararibonye mu byimurik gurisha twizereko kuri iyi nshuro badufitiye udushya twinshi , ikindi kandi bakomeje kwiyubakamo ubushobozi bwo kumva ko igihugu kugira ubukungu buhamye ari uko abikorera baba bamaze kwiyubakamo ubushobozi butarambirije kuri leta

manzi yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka