Airtel yasusurukije Abanyamutendeli inamamaza ibikorwa byayo

Abanyamutendeli bishimiye igikorwa isosite y’itumanaho ya Airtel yabagejejeho iza mu cyaro iwabo ikabasusurutsa mu miziki n’ababyinnyi babazaniye maze ikanabaha service z’itumanaho zirimo no kugura SIM card.

Iyi sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ije vuba aho iri kugenda isobanura imikorere yabo irimo iyo gukoresha telephone mu guhamagara, uburyo bwo guhererekanya amafaranga (Airtel Money) n’izindi.

Ku ruhande rw’abatuye umurenge wa Mutendeli bavuga ko iyo hagize ibikorwa nk’ibi bitamurura abaturage bituma bishima kuko babibona n’igikorwa cyiza cyo kwidagadura.

Abatuye Mutendeli bitabiriye uku kwamamaza kwa Airtel.
Abatuye Mutendeli bitabiriye uku kwamamaza kwa Airtel.

Uwitwa Kayibanda yavuze ko yari yaje mu isoko bisanzwe ariko kubera umuziki ndetse n’ibikorwa bya Airtel byari byaje Mutendeli kuri uyu wa 22/07/2014 byatumye yumva yishimye cyane kuko byari bishya kuri we.

Yagize ati “Ibi bintu ni byiza iyaba n’abandi bajyaga baza buri munsi w’isoko maze tugatamuruka, twirebera aho isi igeze ndetse tureba n’abo babyinnyi tunumva ibyiza abacuruza ibyo gutumanaho baduteganyirije.”

Uyu mugabo yemeza ko hari byinshi yungukiye mu kuba yagiye kumva ibyamamazwaga muri iyi gahunda kuko hari ibyo atari azi ko bitangwa na Airtel.

Uwanyurwaga na service za Airtel yahitaga azihabwa mu ihema bari bahashyize.
Uwanyurwaga na service za Airtel yahitaga azihabwa mu ihema bari bahashyize.

Uretse mu murenge wa Mutendeli iyi sosiyete kimwe n’izindi zikorera mu Rwanda zirimo Tigo na MTN zigira gahunda yo kwamamaza ibikorwa byabo aho hifashishwa umuziki mu kwidagadura maze hakanyuzwamo ubutumwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka