Kayonza: Binubira ko bacibwa amande nyamara nta byapa biri ku muhanda

Abashoferi batwara abagenzi mu matagisi mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba nta byapa biri mu mihanda bakoreramo bibabangamiye cyane kuko aho bahagaze hose binjiza abagenzi cyangwa babavana mu modoka bacibwa amande ngo bahagaze aho batemerewe guhagarara.

Abo bashoferi bavuga ko kuva mu mujyi wa Kayonza kugera ku mupaka wa Rusumo nta hantu na hamwe hari ibyapa ku muhanda. Banavuga ko kuva muri gare ya Kayonza kugera mu ya Kabarondo hari intera y’ibirometero bigera kuri 18, ariko ngo hari abapolisi bababwiye ko umushoferi uhagurutse i Kayonza yerekeza i Kabarondo nta hantu na hamwe yemerewe guhagarara mu nzira.

Igitera urujijo abo bashoferi ngo ni uko muri iyo ntera iri hagati ya Kayonza na Kabarondo hatuye abantu baba bakeneye gutega imodoka cyangwa abashaka kuyivamo bageze aho bajya, ariko ngo iyo umushoferi ahagaze ku ruhande rw’umuhanda hakagira abapolisi bahamusanga bamwandikira ikosa ryo guhagarara ahatemewe nk’uko abo twavuganye babivuga.

Abashoferi b'amatagisi ngo bandikirwa ikosa ryo guhagarara nabi hafi buri munsi kubera ko umuhanda bakoreramo utagaragaza aho byemewe guhagarara n'aho bitemewe.
Abashoferi b’amatagisi ngo bandikirwa ikosa ryo guhagarara nabi hafi buri munsi kubera ko umuhanda bakoreramo utagaragaza aho byemewe guhagarara n’aho bitemewe.

Umwe muri bo yagize ati “Nta cyapa na kimwe gihari kuva hano [Kayonza] kugera Rusumo. Aho uhagaze hose n’iyo [umupolisi] asanze washyize imodoka ku ruhande arakwandikira. Nk’ubu hari umupolisi wamfashe ejo bundi ambwira ko ahantu ngomba guhagaragara ari muri gare i Kabarondo mvuye i Kayonza. Niba hari umuntu wategeye i Kayonza aviramo mu nzira wamujyana i Kabarondo se?”

Abo bashoferi bavuga ko uretse kuba imihanda bakoreramo itagira ibyapa bigaragaza aho bemerewe guhagaragara n’aho batabyemerewe unasanga ibimenyetso nk’imirongo yo mu muhanda byarasibamye, ku buryo aho abapolisi basanze umushoferi ahagaze hose ngo bahita bamwandikira nta yindi mishyikirano. Bavuga ko icyo bifuza ari uko bashyirirwaho ibyapa kandi imirongo yo mu muhanda yasibamye igasiburwa.

Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri polisi y’igihugu buvuga ko ku mihanda itari iyo mu mijyi umushoferi yemerewe guhagarara ku ruhande rw’umuhanda igihe hari umurongo ucagaguye, kuko ngo kuri bene iyo mihanda hadashyirwa ibyapa bigaragaza aho binjiriza cyangwa bavanira abagenzi mu modoka nk’uko umuvugizi w’iri shami Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi abivuga.

Umuvugizi w'ishami rishinzwe umutekano w'umuhanda muri polisi y'igihugu avuga ko mu mihanda itari mu gace k'umujyi umushoferi yemerewe guhagarara ahari umurongo ucagaguye.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda muri polisi y’igihugu avuga ko mu mihanda itari mu gace k’umujyi umushoferi yemerewe guhagarara ahari umurongo ucagaguye.

Agira ati “Ahakunze kugararagara ibyapa by’aho bavaniramo abagenzi ni mu mujyi rwagati. Ahatari mu mujyi bubahiriza umurongo ucagaguye n’umurongo udacagaguye [urombereje]. Ahari umurongo udacagaguye ntiwemerewe kuhahagarara ngo uvanemo umugenzi, ariko ahari umurongo ucagaguye wemerewe kuhahagarara ku ruhande ugashyiramo umugenzi. Ntabwo ku mihanda migari bashyiraho ibyapa by’aho abagenzi baviramo cyangwa buririra”.

Spt. Ndushabandi avuga ko n’ubwo ku mihanda migari hadashyirwa ibyapa bigaragaza aho binjiriza cyangwa bavanira abagenzi mu modoka ari itegeko gushyira bene ibyo byapa mu mujyi. Yongeraho ko no mu gace k’umujyi bibaye bidahari ubuyobozi bw’akarere bukwiye gukorana n’inzego bireba ibyo byapa bigashyirwa aho bikenewe.

Uretse umuhanda Kayonza-Rusumo aba bashoferi bavuga ko utagira ibyapa cyangwa ibindi bimenyetso bigaragara mu muhanda, banavuga ko n’umuhanda werekeza i Nyagatare na wo utagira ibyapa kuko kugira ngo umushoferi avane cyangwa ashyire abagenzi mu modoka bimusaba gushaka aho yihugika, ariko na bwo ngo iyo abapolisi bahamusanze baramwandikira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero hari ibintu byakaaye byarashize rwose ,aka kavuyo kagaragara mu gutwara abantu mu Rwanda kagakwiye kuba karashize , rwose nibintu bimaze iminsi, ubuyobozi burebe icyo bukora ibintu nkibi kandsi ubona ko rwose bidafasha kandi bitanagoye byagakwiye kurangira

kalisa yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka