Equity Bank irishimira isoko imaze kugira mu Rwanda

Equity Bank, imwe mu ma banki akomeye yo mu gihugu cya Kenya ngo irishimira isoko imaze kugira mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri gusa imaze ihafunguye imiryango.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’iyi Banki, James Mwangi, ubwo we n’itsinda ry’abagize inama nkuru y’ubutegetsi bw’iyi Banki riri mu mwiherero mu Rwanda babonanaga na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri taliki 22/7/2014.

Aganira n’abanyamakuru, uyu muyobozi yavuze ko ngo kuba bamaze kugira isoko rinini mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, ngo babikesha ubufatanye bwiza bagiranye na Leta, kandi nabo bakaba bizeje Perezida Kagame ko bagiye gufasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Yagize ati: “Twaje hano n’itsinda nyoboye gushimira Perezida Kagame kuko mu gihe cy’imyaka ibiri gusa tumaze dutangiye gukorera mu Rwanda, twahawe ubufasha bwose dukeneye kuburyo tumaze kubona abakiriya bangana ni 3500. Iyi ni intambwe ishimishije.”

Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Group, James Mwangi.
Umuyobozi mukuru wa Equity Bank Group, James Mwangi.

Mwangi kandi yongeyeho ko ngo usibye isoko rinini bamaze kugira mu Rwanda, ngo nabo bishimira ko byinshi mubyo basezeranyije u Rwanda babigezeho.

“Usibye kuba dufite iri soko rinini, hari na byinshi mubyo twasezeranyije Abanyarwanda twagezeho. Muri ibi twavuga nk’uburyo bwo kwishyura amafaranga hakoreshejwe amakarita ya Visa, Master cards ndetse n’ikoranabuhanga rikoreshwa muri America, Ubuyapani n’Ubushinwa.

Ikindi twayemeje ni ukugera hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu byaro, dukoresheje uburyo bwo kugira abaduhagarariye. Kugeza ubu dufite abaduhagarariye hirya no hino mu gihugu bangana na 700 bakaba batanga bakanakira amafaranga inshuro zirenga 10,000.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ngo ahanini baje kugisha inama Perezida Kagame mu byo bakeneye ko yabafasha ndetse n’aho bashora amafaranga mu kunganira u Rwanda muri gahunda y’iterambere.

“Hamwe muho Perezida Kagame yadusabye gushyira ingufu ni uguteza imbere ubucuruzi n’inganda. Twumvikanye ko twanatera inkunga amasosiyete atandukanye akora ibijyanye n’ubucuruzi akabasha gutanga akazi ku banyarwanda benshi.”

Perezida Kagame yakiriye inama y'ubutegetsi ya Equity Bank.
Perezida Kagame yakiriye inama y’ubutegetsi ya Equity Bank.

Usibye ibi bikorwa bigiye gushyirwamo imbaraga na Equity Bank, umuyobozi wa Equity avuga ko ngo iyi Banki mu minsi iri imbere izinjira mu isoko ry’imigabane kugirango Abanyarwanda nabo bayigiremo imigabane.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko kuba ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki bwahisemo gukorera umwiherero mu Rwanda ngo byerekana icyizere cy’ibyo bashaka gukora mu kunganira iterambere ry’igihugu.

Ati “Ubushize uyu muyobozi yaje ayoboye iri tsinda baje gufungura ku mugaragaro iyi Banki mu Rwanda. Yijeje Perezida wa Repubulika ko azagaruka kumwereka ibyo bagezeho ndetse n’ibyo bakoze mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Bimwe mu bikorwa bakoze ni uburyo bw’ikoranabuhanga aho bakorana na Rwanda Online. Banafasha mu bindi bikorwa byinshi by’iterambere mu Rwanda. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabijeje ubufatanye mubyo bifuza kugeraho mu gihugu”.

Kugeza ubu, Equity Bank imaze gushora imari mu Rwanda ingana na miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika, ikaba imaze no gutanga akazi ku banyarwanda bangana na 275. Usibye kuba ikorera mu Rwanda na Kenya, iyi Banki ifite amashami muri Uganda, Tanzaniya na Sudani y’Amajyepfo.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amabanki menshi mu gihugu nk;u Rwanda ni meza cyane kuko ashobora no kuguriza abantu akanabafasha muri byinshi bityo akaba yanatanga akazi

mwangi yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka