Ngoma: Umunyeshuri yasanzwe mu cyumba yimanitse mu mugozi

Niyonzima Jeovan ufite imyaka 18 wigaga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rizwi ku izina rya NDABUC riri mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma, ku mugoroba wo kuwa 21/07/2014 yasanzwe mu cyumba yifungiranye yapfuye ari mu kagozi.

Kugera ubu impamvu yateye uyu munyeshuri kwiyahura ntiramenyekana ariko ababyeyi be bavuga ko ku cyumweru yari yoherereje nyina ubutumwa bugufi (SMS) amushimira ko yamureze anamusaba kumusengera cyane.

Urupfu rw’uyu muhungu rwamenyekanye ubwo umwe mubo babanaga mu gipangu uwo mwana yakodeshaga ubwo yazaga ku ishuri, ngo yabonye atigeze akingura mu gitondo kandi radiyo irimo ivugira mu cyumba cye, nuko akingura idirishya arebye asanga uburiri bwe bushashe arebye hirya abona uwo muhungu yimanitse yapfuye niko guhita atabaza.

Umuyobozi w’akagali ka Nyamagana yavuze ko nta kindi kibazo babashije kumenya cyaba cyateye uyu mwana kwiyahura, yaba no ku ishuri ngo nta kibazo yari afitanye nabo nkuko ngo babajije ababyeyi.

Uyu muyobozi akomeza agira inama abantu kudafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima igihe bahuye n’ibibazo ahubwo bakabigeza ku buyobozi bukabikemura.

Uyu munyeshuri wiyahuye abaye umunyeshuri wa kabiri wiyahuye muri aka kagali nyuma y’uherutse kwiyahura wigaga Mutendeli. Kwiyahura kandi muri aka kagali bisa naho bikomeje kuhagaragara kuko haherutse gusangwa undi muntu yiyahuye yimanitse mu giti.

Uyu Niyonzima wiyahuye yakomokaga mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mpanga yari yaje mu karere ka Ngoma kwiga mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro riri mu murenge wa Kibungo rizwi ku izina rya NDABUC. Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURABABAYE’ IMANA YEHOVA’NIFASHE IZONKOMERE ABASENGATWESETUBASABIRE’ABANTU15!LETA NISHYIREHO IMINSI 2YICYUNAMO’

elias yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka