Nyanza: Croix Rouge n’abakorerabushake bayo ntibavuga rumwe ku misanzu basabwa

Umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) n’abakorerabushake b’uyu muryango mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyanza ntibavuga rumwe ku iyongera ry’umusanzu urimo gusabwa abanyamuryango.

Abakorerabushake ndetse bakaba n’abanyamuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda ngo basanzwe batanga umusanzu w’amafaranga 500 ariko yarazamuwe agera ku mafaranga 6500.

Izamuka ry’iyi misanzu ryatumye bamwe muri abo banyamuryango batangira kudohoka ku nshingano zabo basa nk’abaziyibagije nk’uko babigaragarije kuri uyu wa mbere tariki 21/07/2014 mu mahugurwa bahawe ku kurwanya ibiza ndetse no kugoboka abasinzwe iheruheru nabyo.

Aba banyamuryango bifuje ko mu itangwa ry’imisanzu abanyamuryango bashyirwa mu byiciro nk’uko bikorwa muri gahunda ya Leta yo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe hakurikijwe amikora ya buri muntu.

Bavuze ko hagitangwa umusanzu w’amafaranga 500 byari byoroheye benshi muri aba bakorerabushake bakaba n’abanyamuryango ba Croix Rouge y’u Rwanda.

Judith Irizabimbuto ni umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Nyanza uvuga ko aya mafaranga yongerewe bigatuma benshi muri bo barushaho kudohoka.

Iby’uku kudohoka kw’abahoze ari abanyamuryango nkawe kubera izamuka ry’imisanzu basabwa gutanga yabivuze atya: “Umusanzu ugihera ku mafaranga 500 y’u Rwanda byari bitworoheye nk’abaturage bo mu cyaro ariko warongerewe benshi basanga batakibona neza mu muryango wa Croix Rouge y’u Rwanda”.

Iby’iki kibazo bamwe mu banyamuryango ba Croix Rouge bavuga ko kibakomereye kubera izamuka ry’umusanzu cyatanzweho ibisobanuro na Nkusi Jean Bosco umukorerabushake wa Croix Rouge y’u Rwanda mu ishami rishinzwe imicungire y’ibiza wabahuguraga avuga ko muri bo nta muntu bikwiye gutera ikibazo.

Abamara izi mpungenge yagize ati: “Buri wese atanga umusanzu uko yifite gusa udafite ubu bushobozi ntiyasabwa aya mafaranga kuko kuwutanga ntabwo ari agahato”.

Yasobanuye ko izamuka ry’uyu musanzu ryabayeho mu rwego rwo kwigira kugira ngo Croix Rouge y’u Rwanda nayo ireke gukomeza gucungira ku mfashanyo z’indi miryango nkayo ikorera mu bihugu by’amahanga nka Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu.

Bimwe mu bikorwa bya Croix Rouge mu karere ka Nyanza harimo kubakira amazu imiryango itishoboye, kwishyurira amafaranga y’ishuli abana batishoboye ndetse no kwegereza abaturage amazi meza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka