Gatsibo: Abantu 15 nibo bamaze kugwa mu mpanuka y’imodoka
Abantu 15 barimo ab’igitsina gabo 8 n’ab’igitsina gore 7, nibo baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Kagali ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu karere aka Gatsibo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22/7/2014 ahagana saa moya.
Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya sosiyete Excel ifite pulaki RAB 873 U, yavaga mu karere ka Nyagatare yerekeza i Kigali yagonganaga na taxi minibus yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite uulaki RAB 994 M.
Nyirabayazana w’iyi mpanuka ikaba ngo ari umuvuduko mwinshi ku binyabiziga byombi, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Spt Ndushabandi Jean Marie Vianney.
Spt Ndushabandi yaboneyeho umwanya atanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga n’abaturage muri rusange, aho yavuze ko hashyizweho imirongo itishyurwa kugira ngo abagenzi mu gihe babonye batwawe nabi bajye bahita biyambaza polisi.
Spt Ndushabandi yagize ati: “Buri muturarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kuburizamo impanuka, tukirinda ikizitera mbere y’uko ziba”.
Abaguye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Kiziguro, 24 bakomeretse bikabije bahise bajyanwa mu bitaro by’Umwami Faysal i Kigali, abandi 11 bari kuvurirwa mu bitaro bya Kiziguro.
Iyi mpanuka ikimara kuba, ubuyobozi bw’Intara y’uburasirazuba hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bahise bihutira gutabara , Umuyobozi w’Intara Uwamariya Odette, akaba yasabye imiryango yabuze ababo gukomera no kwihangana.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi nawe abinyujije ku rubuga rwa Twitter yihanganishije ababuze ababo ndetse yizeza ko abakomeretse barimo kwitabwaho mu buryo bushoboka.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababuriye ababo mur’iyo mpanuka mwihangane kand inzego z’umutekano zikaze umutekano kugirango ntibizongere ukundi.
IMANA IBAKIRE MU BAYO ARIKO POLICE NISHYRE KAKAMODOKA KAKAVATIRI MU MUTARA HABA UMUVUDUKO UKABIJE RWOSE
IMANA IBAKIRE MUBAYO (abashoferi birinde umuvuduko n’uburangare mugihe batwaye abagenzi)
IRIYAMPANUKA IRABABAJE ABABUZABABOBIHANGANE
IMANA IBAKIRE MUBAYO PE.
Imana ibakire mubayo kandi imiryango yabo ikomeze kwihangana kuko ku isi niko bimera .
iwiteka niwe wenyine wabihanganisha gusa,kandi abitabye imana turabasabira kwakirwa mubwami bwimana
Inalillahi wa Inailaihi Rajiuna
Ndi Sudani ababuze ababo bihangane? imana ibahe iruhuko ridashira!
Nababaye kubwiyimpanuka, kdi nihanganishij imiryango yabaguye muriyo, bagiyekuba basinziriye tuzahura mugitondo cyumuzuko.
yotwifatanyije nimiryango yabuze abayo kd abaguye muri yimpanuka imana ibahe iruhuko ridashira!
njye ndibaza kugirango abanu 15 bose babure ubuzima bwabo buriya ziriya modoka za gendaga gute koko birababaje cyane Imana ibahe iruhuko ridashyira twifatanije nabahaburiye ababo bihangane.