Steve Gerrard yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza

Nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi muri Brazil we na bagenzi be mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza aho basezerewe rugikubuta, uwari kapiteni wayo Staven Gerrard kuri uyu wa mbere tariki 21/7/2014 yafashe icyemezo cyo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu ngo akaba agiye kwibanda ku gushakira intsinzi ikipe ya Liverpool nayo abereye Kapiteni.

Gerrard w’imyaka 34 yatangiye gukinira Ubwongereza afite imyaka 18, yigaragaza nk’umukinnyi mwiza hagati kandi udasimburwa kugeza ubwo mu mwaka wa 2012 yagirwaga kapiteni w’iyo kipe kimwe mu byo yari yararose akiri mutoya cyane.

Aha ni ubwa mbere Gerrard yambara umwenda w'Ubwongereza muri 2000 ari kumwe na McManaman.
Aha ni ubwa mbere Gerrard yambara umwenda w’Ubwongereza muri 2000 ari kumwe na McManaman.

Gerrard yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko icyemezo cyo gusezera, yagifashe bimugoye cyane kuko yumvaga agishaka gukomeza gukinira Ubwongereza, ariko ngo nyuma yo kuganira na David Beckham umwe mu bakinnyi avuga ko yagiranye nabo ibihe byiza mu ikipe y’igihugu hamwe na Wayne Rooney, Frank Lampard, Paul Scholes na John Terry, yasanze ari ngombwa gusezera agasigira umupira abakiri bato.

Nubwo asezeye igihe kibi, ikipe y’Ubwongereza imaze gusezererwa mu gikombe cy’isi ku ikubitiro, Gerrard avuga ko ikipe y’Ubwongereza izaba ikipe nziza kandi intsinda ikanatwara ibikombe mu gihe kiri imbere, kuko ngo umutoza wayo Roy Hoghson arimo kuyubaka ashingiye ku bakinnyi batoya batanga icyizere.

Aha byari mu mwaka wa 2012 ubwo yari amaze kuzuza imikino 100 muri 'Three Lions'.
Aha byari mu mwaka wa 2012 ubwo yari amaze kuzuza imikino 100 muri ’Three Lions’.

Gerrard yavuze ko agiye kwibanda cyane mu gushakira intsinzi ikipe ya Liverpool abereye kapiteni, akayifasha kongera kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse na Champions League nyuma y’iyo baheruka mu mwaka wa 2005.

Steven Gerrard wavukiye mu mugi wa Liverpool, akaba ari naho akurira ndetse akanakinira ikipe ya Liverpool FC kugeza uyu munsi, yavuze ko yifuza kuzasubira mu ikipe y’Ubwongereza nk’umutoza mu myaka 10 cyangwa 20 iri imbere, kandi ngo yizeye ko bizashoboka kuko arimo no kwiga iby’ubutoza, akaba amaze kubona impamyabumenyo yo ku rwego rwa ‘C’.

Gerrard ngo agiye kwibanda cyane mu gukinira ikipe ya Liverpool no kuyobora bagenzi be mu gushaka intsinzi.
Gerrard ngo agiye kwibanda cyane mu gukinira ikipe ya Liverpool no kuyobora bagenzi be mu gushaka intsinzi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka