Rutsiro: Abanyamuryango ba FPR barasabwa guhuza ibikorwa byabo n’icyerekezo cy’igihugu
Umuyobozi wungirije w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburengerazuba, Niyonzima Tharcisse arasaba abanyamuryango bo mu karere ka Rutsiro gusobanukirwa birambuye n’icyerekezo cy’umuryango FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kugisanisha n’icyerekezo cy’igihugu hagamijwe gukora ibikorwa biganisha mu cyerekezo kimwe.
Ubu ni bumwe mu butumwa bwari bukubiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe tariki 20/07/2014 yari yahuje ibyiciro bitandukanye by’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bazahugura abandi mu mirenge, mu tugari no mu midugudu.
Abitabiriye ayo mahugurwa barebeye hamwe ingingo zitandukanye harimo izavugaga ku mateka ya politiki mu Rwanda, imicungire ireba kure, iterambere ry’ubukungu, gutekereza ibishya, guhanga ibishya no kuyobora impinduka, kwitwara neza mu makimbirane, uburyo bwo guhanahana amakuru no guhuza ibikorwa, n’imibanire mpuzamahanga.
Abitabiriye amahugurwa barebeye hamwe n’izindi ngingo zivuga ku buyobozi n’imyitwarire myiza, imicungire yifashisha ikoranabuhanga, ubumenyi bushingiye ku mwuga n’umurimo, uburyo bwo gukorera ku ntego, ndetse n’imiterere y’inzego.
Bamaze kugezwaho ibiganiro no kubitangaho ibitekerezo, abakurikiranye amahugurwa bashimiye uburyo byatanzwe n’ubumenyi babyungukiyemo maze biyemeza ko hashingiwe ku migabo n’imigambi y’umuryango FPR-Inkotanyi, harimo no kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku mutungo bwite wacyo, biyemeza guhuza imbaraga zabo n’ubumenyi ngo igihugu kigere ku iterambere ryihuse kandi rirambye.
Nyuma y’isomo ry’amateka y’u Rwanda kuva ruvuka nk’igihugu kugeza ubu, barangajwe imbere kandi na FPR-Inkotanyi, biyemeje gukomeza kubaka amateka mashya y’igihugu, gukorera ku ntego ndetse no kumenya guhitamo neza uburyo n’ingamba byabafasha kugera ku ntego. Biyemeje kandi gukomeza kunoza imikorere no kugira igenamigambi rishingiye ku mihigo.
Nyuma yo gusobanukirwa neza imikorere igamije guhanga udushya no kuyobora impinduka, abari muri ayo mahugurwa biyemeje gufasha abandi kubisobanukirwa no kubibatoza. Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rutsiro biyemeje gukoresha imiyoboro n’ingamba zinyuranye mu guhuza ibikorwa no guhana amakuru n’abo bashinzwe ku nzego zose z’imirimo mu rwego rwo kwihutisha iterambere.
Abahuguwe biyemeje kurangwa no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda no kugira uruhare mu kuvuguruza ibinyoma bigamije gusenya ibyagezweho. Biyemeje no gufatanya n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bagatoza abandi kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bya buri munsi bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Kugira ngo ibyo byose bigerweho, basanze basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire ibereye abanyamuryago mu byo bakora, aho bakorera no mu bo bakorana bakaba intangarugero muri byose. Biyemeje no kurangwa n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu igenamigambi hagamijwe kwesa imihigo.
Mu bindi bazitaho birimo gushyiraho uburyo buhamye bwo guhuza abanyeshuri mu biruhuko, hagamijwe guteza imbere impano zitandukanye bafite no kubafasha guhitamo ibyo bashobora gukurikira bijyanye na zo mu mashuri biga.
Urubyiruko na rwo ngo bagiye kurushishikariza kwitabira ibigo byigisha ubumenyingiro biri hirya no hino kuko ubumenyi bitanga ari kimwe mu bizafasha abaturage muri gahunda yo kwihangira imirimo ndetse no guhanga udushya.
Abahuguwe biyemeje kugeza inyigisho bahawe ku bo zigenewe mu nzego zose mu rwego rwo gusangira ubumenyi n’impanuro zibikubiyemo hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo kugera ku ntego umuryango FPR-Inkotanyi wiyemeje.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nkuko fpr yabaye imbarutso yo kubohora igihgug ninakomeze kuduteza imbere nkuko isanzwe ibikora nka moteri