Rutsiro: Umurambo w’umurwayi wo mu mutwe watoraguwe mu kiyaga cya Kivu

Umurambo w’umukobwa witwa Christine Ntamuhanga wabonetse mu kiyaga cya Kivu tariki 17/07/2014 ku ruhande rw’akagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nyuma y’iminsi ibiri yari ishize umuryango we waramubuze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu, Sibomana Jean de Dieu yemeje ayo makuru, avuga ko umurambo wa Ntamuhanga wabonetse mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu kagari ka Kabere, ariko akaba yari asanzwe abana n’umuryango we mu kagari ka Kabujenje ko muri uwo murenge wa Kivumu.

Umurambo we ukimara kuboneka mu kiyaga cya Kivu, abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi bahise bawukuramo ujyanwa i Rubavu ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo usuzumwe, nyuma yaho urashyingurwa.

Ntamuhanga yari umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, akaba yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe. Umurambo we wabonetse mu gihe umuryango we wavugaga ko wari umaze iminsi ibiri umubuze, usibye ko ngo yari asanzwe agenda akongera akagaruka. Ngo yakundaga kuzerera no kugenda ahantu hatandukanye hateraniye abantu benshi nko mu nsengero no mu masoko.

Mbere yaho ngo hari abamubonye agendagenda muri ako gace yiyahuriyemo bagira ngo ari kuzerera nk’ibisanzwe ariko ntibamenya ko yaba yari afite umugambi wo kwiyahura, nubwo nta mpamvu y’urupfu rwe yigeze imenyekana.

Ngo si we gusa wo mu muryango we wari ufite ikibazo cyo mu mutwe kuko na nyina ajya afatwa n’ibyo abaturanyi be bita amashitani, mu gihe se we ngo yarwaye ibintu bituma umubiri we utarambuka ku buryo ngo atabasha kuva mu rugo, mbese ngo muri uwo muryango hakunze kugaragara uburwayi bw’amadayimoni.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka