Ingabo za Kongo zongeye kwibasira imyaka y’Abanyarwanda i Bugeshi

Abasirikare ba Kongo bari ku mupaka uhuza icyo gihugu n’u Rwanda mu karere ka Rubavu, taliki ya 21 Nyakanga 2014, babyukiye mu bigori by’Abanyarwanda biri ku mupaka mu mudugudu wa Humure akagari ka Hehu baca ibigori imirima ibiri.

Nzabonimpa Alex uyobora akagari ka Hehu akaba ari mu bangirijwe ibigori, avuga ko abarinzi b’amahoro basanzwe barinda imyaka y’abaturage mu kagari ka Hehu ku isaha ya 5h30 basanze ibigori byaciwe n’ingabo za Kongo zisanzwe zihegereye.

Ingabo z’u Rwanda n’abayobozi b’inzego z’ibanze batabajwe n’abaturage ngo babonye abasirikare ba Kongo bokeje ibigori ndetse bigaragara ko inzira y’abaje guca ibigori bakanasubirayo yavuye muri Kongo ahari abo basirikare ba Kongo 12.

Imwe mu mirima ingabo za Congo zaciyemo ibigori mu Rwanda.
Imwe mu mirima ingabo za Congo zaciyemo ibigori mu Rwanda.

Ku isaha ya 9h nibwo umuyobozi w’ingabo za Kongo zikorera ku mupaka ufite ipeti rya Komanda Eco yageze ahaciwe ibigori ndetse yerekwa abasirikare ba Kongo bokeje ibigori, yemera ko agiye gukora iperereza ry’abaciye ibigori ahereye ku wagaragajwe, kuko muri Kongo ubu batari guhinga ibigori uretse mu Rwanda bategereje ko byera.

Umusirikare wa Kongo yasabye Abanyarwanda kubababarira kuko abaje kwiba ibigori ntawabatumye, avuga ko ababyibye bazahanwa, abaturage bangirijwe imirima y’ibigori barimo Nzobonimpa Alex, umuyobozi w’akagari ka Hehu hamwe na Mbarushimina.

Si ubwa mbere ingabo za Kongo ziza kwiba no kwangiza imyaka mu Rwanda, taliki ya 11/6/2014 ingabo za Kongo zari zangije ibirayi by’abaturage batuye mu kagari ka Hehu, naho mu mudugudu wa Gitotoma ingabo za Kongo zikaba zarabujije Abanyarwanda guhinga kubera gutinya ko zibashimuta no guhinga ntibasarure kubera zibangiriza bitewe n’uko zacukuye indaki mu Rwanda mu myaka y’abaturage.

Imisozi ya Hehu ingabo za Kongo zarengereye zikinjira mu Rwanda gusarura imyaka y'abaturage.
Imisozi ya Hehu ingabo za Kongo zarengereye zikinjira mu Rwanda gusarura imyaka y’abaturage.

Taliki 27/6/2014 ingabo zihuriye mu itsinda rya EJVM zashyizweho n’umuryango w’ibiyaga bigari ICGLR zasuye aho ingabo za Kongo zigabije ubutaka bw’u Rwanda mu mudugudu wa Gitotoma akagari ka Hehu zihacukura indaki basabwa kuhava.

Nubwo ingabo za Kongo zari zihakambitse zahavuye nyuma y’icyumweru haje izindi zihita zisubira muri za ndaki bagenzi babo bari bavuyemo.

Mu murenge wa Bugeshi hari n’ahandi ingabo za Kongo zagiye zirenga umupaka wa Kongo zikinjira mu Rwanda zikahacukura indaki ariko bikaba ngombwa ko basubizwa inyuma nko mu kagari ka Hehu umudugudu wa Humure na Gitotoma.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Tubaye Tubashimiye Kubwurubuga Muduhango Dutange Ibitekerezo Byacu Jyegusa Jyendagirango Byibura Abakira Ibitekerezo Bazaze Mu Murenge Wa Ruguhango Nomushonyi Barebe Ibyo Police Ikora Udafite Mumufukahabyibushye Bagutoza Murigereza Nokuri Ntabwo Ikoresha Ubutabera Wagirango Ntabwobahembwa Mudutabare

alias yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

biragayitse! ariko ntibibatungure niko bigenda iyo igihugu gitakaje idangagaciro z’umuco wabakurambere bacyo. bijye bitwibutsa igihe natwe twari twarataye gakondo. rero mureke twe dukomere ku muco mwiza wo kwiyubaha no gushaka ibisubizo by’ibibazo byose dufite uwacu mu rwanda bityo tube intore. buri wese arinde ibyo yagezeho byiza ejo tutazandavura natwe.
mugire igihugu cy’amahoro n’ubukire bishingiye kumyumvire mishya myiza.

baptiste yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

biragayitse! ariko ntibibatungure niko bigenda iyo igihugu gitakaje idangagaciro z’umuco wabakurambere bacyo. bijye bitwibutsa igihe natwe twari twarataye gakondo. rero mureke twe dukomere ku muco mwiza wo kwiyubaha no gushaka ibisubizo by’ibibazo byose dufite uwacu mu rwanda bityo tube intore. buri wese arinde ibyo yagezeho byiza ejo tutazandavura natwe.
mugire igihugu cy’amahoro n’ubukire bishingiye kumyumvire mishya myiza.

baptiste yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

Abasirikare ba congo bigara garako leta yabo itabitaho

alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

ariko se ingabo za kongo zarasaze cyangwa...njye bajya bansetsa cyane

andrew yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

ariko aba basirakare ba Congo barasaze? wagirango bariye intumva ubu koko barongeye bihorere ubwo ubushize ubwo abasirikare babo baburiraga ubuzima mu mirwano nta somo bakuyemo.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

ibi ni ugshotorana kandi si byiza, u Rwanda rushaka amahoro kandi rukanayifuriza abaturanyi, ibi rero kongo ikora si byiza

gitototoma yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

ariko hari ibintu nkya nicara nkibaza iki nigisirikari cyangwa ni amascout biteye ubwoba umusirikari wiba umuturage mbega ibintu bigayitse biteye agahinda ese babwiye RDF ikaabaguriza kubyo kurya ko iri nabyo hahhhaha, ibyo kwa kabila ni agahomamunwa, ariko tujye dukomeze tubarush ubupfura dutozwa na president wacu wuje ubumuntu ndetse ni urukundo aba afitiye abaturage be

kamali yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka