Muzo: Abagana Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa ubushobozi

Bamwe mu baturage batuye mu tugari twa Mwiyando, Mubuga na Rwa two mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bakunze gukoresha Poste de santé ya Butare bifuza ko yakwongererwa ubushobozi kubera uburyo badakunze kworoherwa n’ingendo bakora mu gihe hari ugize ikabazo amasaha akuze bikaba ngombwa ko bajya ku kigo nderabuzima.

Bamwe mu babyeyi batuye muri tuno duce bavuga ko bidakunze kuborohora mu gihe bashatse kubyara mu masaha iyo poste de santé itarimo gukora kuko bibasaba gukora urugendo rw’amasaha atari munsi y’atatu aho bazamuka bakanamanuka umusozi wa Ndusu bajya ku kigo nderabuzima cya Rusoro.

Catherine Iragena ati “icyo twumva twasaba nuko batugiriye impuhwe iyi poste de santé bakayagura bakaduhamo ikigo nderabuzima nibyo byadufasha kuko niyo iri hafi yacu”.

Francoise Niyirema wo mu Kagari ka Mwiyando nawe yemeza ko kuba abaganga bakora bagataha kare bituma bahura n’ibibazo mu gihe bashaka kubyara bigatuma bakora urugendo bajya ku bigo nderabuzima bibegereye.

Ati “twumva baduhaye abaganga bahahora bakahaba kuburyo ikibazo twahura nacyo cyose bahita batuba bugufi byaturinda no kubyarira mu nzira kuko ubyariye mu nzira bamuhana”.

Bamwe mu babyeyi baje gukingiza abana babo kuri poste de sante ya Butare.
Bamwe mu babyeyi baje gukingiza abana babo kuri poste de sante ya Butare.

Jean Claude Nsabimana ni umuforomo uhagarariye Poste de santé ya Butare avuga ko batangira akazi kuva mu gitondo sa moya kugeza sa kumi n’imwe kubera ko bavura abantu bivuza bataha.

Ati “mbona icyakorwa ari uko hakongerwa ubushobozi bw’iyi poste de santé kuko imbaraga zayo n’abantu yakira birayirenze”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze, Zephyrin Ntakirutimana, yemeza ko kino kibazo gihari ariko ngo icyihutirwaga ni ukubanza gucyemura ikibazo cy’imirenge idafite ibigo nderabuzima ubundi bakabona guhangana n’ibijyanye na za poste de santé.

Ati “ubutumwa naha abagore batwite nuko tubasaba kujya bipimisha kwa muganga hakiri kare kuburyo igihe cyo kubyara kijya kugera babizi ubundi bakaba bajya gutegerereza ku kigo nderabuzima kuko hari ibyumba byabigenewe kandi bikaba bitemewe ko umuntu abyarira mu rugo”.

Poste de santé ya Butare ishobora kwakira abarwayi barenze 50 mu gihe ifite abakozi batatu bagomba gukurikirana ababagana.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka