Hateguwe ukwezi kwahariwe kwerekana uruhare rw’abafundi mu iterambere ry’igihugu

Urugaga rw’abafundi mu Rwanda rwateguye ukwezi kwahariwe umufundi mu Rwanda. Uku kwezi kugamije kugaragaza akamaro k’umufundi mu iterambere ry’igihugu kuzatangira tariki 26/7/2014 kugeza tariki 30/8/2014.

Abafundi bahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi ariko hari ibindi byinshi bitera aka ariho havuye iki gitekerezo, nk’uko bitangazwa na Evariste Habyarimana, uyobora uru rugaga.

Abafundi bifuza ko ubuzima bwabo bwahinduka.
Abafundi bifuza ko ubuzima bwabo bwahinduka.

Agira “Ibibazo bahura nabyo harimo kubambura cyangwa amafaranga bakorera ugasanga ntibabasha kuyazigama. Muri uko kuyatahana buri munsi ugasanga badashobora kuyabika bityo ntagire icyo abamarira.

“Muri iyi minsi rero twateguye ukwezi kwahariwe umufundi tukazabakangurira gukora umurimo unoze, gutanga servise nziza no kwizigamira inkingi y’iterambere ku mufundi n’igihugu muri rusange.”

Habyarimana hagarariye urugaga rw'abafundi mu Rwanda.
Habyarimana hagarariye urugaga rw’abafundi mu Rwanda.

Bumwe mu buryo uru rugaga ruteganya gukoresha mu bukangurambaga bagiye gutangira, harimo gusaba abakoresha kujya bahembera aba bafundi ku makonte. Ikindi ni ukubashingira amakoperative no kubaha amahugurwa mu kwicungira amafaranga.

Gusa aba bafundi nabo basaba ko amafaranga bakorera yashyirwa ku kigero kimwe kuko hari aho usanga bagihembwa macye ahandi bahembwa menshi, nk’uko uwitwa Pascal Iyakaremye abitanga.

Iyakaremye asaba ko habaho umushahara umwe aho bakora hose.
Iyakaremye asaba ko habaho umushahara umwe aho bakora hose.

Ati “Icyo nabona ni uko bashyiraho umushara umwe ugaragara yaba umunyakiraka yaba ukora muri enterprise ukaba ufite umushara umwe ku buryo najya njya gusaba akazi ahantu nkaba nzi ngo umushahara ni uyu.”

Abafundi bavuga ko iki cyumweru kije gikenewe kuko kizagarariza Abanyarwanda ko nabo bashobora kugirira igihugu akamaro.

Bananenga bagenzi babo bashyira imbere ingeso izwi mu bafundi nka “Amategeko 10 y’abafundi,” kuko abigisha kurya batazigama.

Muri uku kwezi hateganyijwemo ibikorwa bitandukanye byo kubakira abatishoboye no gukora ubukanguarambaga butandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko nubundi abafundi n’abayidi bafite akamaro kenshi mu bukungu bw’igihugu kubaha umwanya ni gikorwa cyiza cyane

lucas yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

abafundi nibo ahubwo dukesha iterambere kuko badahari kubaka byaba ari kibazo gusa turashima uwashyizeho kino gikorwa.

Mariya yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka