Rutsiro: Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho by’abanyeshuri bihiramo

Inzu y’uwitwa Iryamukuru Corneille iherereye mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati mu kagari ka Bumba yafashwe n’inkongi y’umuriro mu ma saa tanu z’ijoro rishyira ku wa mbere tariki 21/07/2014 ntihagira umuntu uhiramo, ariko ibyarimo hafi ya byose birakongoka.

Inzu yahiye Iryamukuru yayubatse hafi y’urwunge rw’amashuri rwa Bumba. Yayiraragamo wenyine kuko akiri umusore, akanayicururizamo icyayi, amandazi, amata n’ibindi.

Abanyerondo babonye umuriro hejuru baza gutabara babasha kuvanamo nyiri inzu atarashya.
Abanyerondo babonye umuriro hejuru baza gutabara babasha kuvanamo nyiri inzu atarashya.

Icyumba cyashegeshwe n’umuriro cyane ni cyo yari aryamyemo, kikaba cyarimo ibikoresho by’abanyeshuri atazi umubare byiganjemo matela zigera muri makumyabiri n’ibikapu nka mirongo ine byarimo amakayi y’abanyeshuri, imyenda, amashuka, n’ibindi bahasize bagiye kwimenyereza gukora ibijyanye n’ibyo biga (internship).

Usibye ibikoresho by’abo banyeshuri, hari ibikoresho bya Iryamukuru na byo byahiriyemo birimo imyenda ye n’amafaranga ibihumbi 20 na radiyo n’amatelefoni abiri. Uwo muriro ngo wari ufite ingufu nyinshi bitewe na matela z’abanyeshuri zari zibitsemo ku buryo byose byahiye abaje kuzimya ntibagira na kimwe babasha kuvanamo.

Bimwe mu byavanywemo nta cyo byamara kuko byangiritse cyane.
Bimwe mu byavanywemo nta cyo byamara kuko byangiritse cyane.

Nyiri inzu avuga ko atazi aho umuriro waturutse kuko na we yikanguye asanga hari kugurumana. Icyakora hari umucuruzi wavuze ko Iryamukuru yatashye avuye mu kabari yanyoye inzoga nyinshi agura buji n’ikibiriti kuri uwo mucuruzi, bikaba bikekwa ko ashobora kuba yasinziriye atajimije buji ikaba ari yo yakongeje iyo nzu.

Umwe mu baje kuzimya witwa Nsengiyaremye Martin avuga ko mu ma saa tanu z’ijoro we na mugenzi we bari baraye irondo bagiye kubona babona umuriro ugeze hejuru, bariruka baraza baratabaza abantu baraza ariko basanga umuriro ari mwinshi ntibabasha kugira na bike bakuramo, kuko ibyumba bitatu byose by’iyo nzu byarimo bishya usibye icyumba kimwe na cyo cyari gipanzemo amategura.

Basanze Iryamukuru na we arimo imbere baca urugi bamukuramo. Iryamukuru avuga ko atazi uko azumvikana n’abo banyeshuri kuko na we atifuzaga ko inzu ye ishya.

Iki cyumba cyarimo matela, ibikapu, amakayi n'imyenda by'abanyeshuri ariko byahindutse umuyonga.
Iki cyumba cyarimo matela, ibikapu, amakayi n’imyenda by’abanyeshuri ariko byahindutse umuyonga.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu w’ibaruramari (Accounting) bavuye mu rwunge rw’amashuri rwa Bumba tariki 18-19/07/2014 bagiye muri stage basize babibikije ibikoresho byabo kwa Iryamukuru ariko ngo ntiyabanditse kuko abenshi bari basanzwe baziranye, ahubwo yateganyaga kwandika uwamaze gutwara ibikoresho bye.

Imwe mu mpamvu ibatera kwanga kubibika mu kigo ngo ni uko iyo biri mu kigo bisaba ko ba nyirabyo baza gutangira hakiri kare kugira ngo babifate kuko biba bibitse mu byumba by’amashuri cyangwa aho abanyeshuri barara. Mu gihe bibitse hanze y’ikigo ho ngo igihe cyose bagarukiye ku ishuri babashaga kubihasanga bakabifata.

Bamwe ibikoresho byabo babibikije mu kigo, ariko hari abandi bagiye babibitsa ahantu hatandukanye mu batuye mu nkengero z’ikigo. Abo ngo basohokaga mu kigo batwaye ibikoresho byabo, ubuyobozi bw’ikigo bukagira ngo babijyanye iwabo, ariko bagera hanze y’ikigo bakabibitsa mu baturage.

Nyiri inzu yahiye ntazi icyo abo banyeshuri bamubikije ibikoresho bazamutegeka ariko na we akavuga ko ari impanuka kuko n'ibye byahiriyemo.
Nyiri inzu yahiye ntazi icyo abo banyeshuri bamubikije ibikoresho bazamutegeka ariko na we akavuga ko ari impanuka kuko n’ibye byahiriyemo.

Mfitumukiza Elie, umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Bumba, avuga ko ubuyobozi bw’ikigo butari buzi ko hari abanyeshuri babikije ibikoresho byabo muri iyo nzu, kuko ababishatse ibikoresho byabo ikigo cyabibabikiye, abandi bakabisohokana bavuga ko babitahanye iwabo.

Kuba ibyo bikoresho by’abanyeshuri byahiriye muri iyo nzu ngo byababaje ikigo kuko harimo nk’amakaye y’abanyeshuri biteguraga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Hagati aho ikigo ntabwo kiramenya ikigiye gukurikiraho, ariko ngo barakomeza kubitekerezaho ku buryo abanyeshuri bazagaruka ku ishuri mu ntangiriro z’igihembwe cya gatatu habonetse uburyo bwo kubafasha kugira ngo babashe gukomeza amasomo yabo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka