Amavubi yatsindiwe muri Congo Brazzaville ibitego 2-0

Amahirwe y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu gukomeza gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha yagabanutse cyane ubwo yatsindwaga na Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Complex Sportif i Pointe Noire ku cyumweru tariki ya 20/7/2014.

Ibitego bibiri bya Congo Brazzaville byinjiye byombi mu gice cya kabiri bitsinzwe na Cesaire Gandze ku munota wa 65 na Fodé Doré ku munota wa 78.

Igice cya mbere Congo Brazzaville yakinnye umukino mubi inakora amakosa menshi mu kibuga ariko Amvubi ananirwa kubyaza umusaruro iyo mikinire mibi ya Congo Brazzaville, kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri Congo Brazzaville nibwo yakinnye umukino mwiza wateye igihunga Amavubi maze atsindwa ibitego bibiri byombi byaturutse ku makosa ya ba myugariro.

Amavubi ntiyabashije kwitwara neza kuri Complexe Sportif i Ponte Noire.
Amavubi ntiyabashije kwitwara neza kuri Complexe Sportif i Ponte Noire.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Cesaire Gandze usanzwe akinira AC Leopards, yafashe umupira wenyine aridegembya habura umukinnyi w’u Rwanda umwegera maze aterera ishoti riremereye muri metero 20, Ndoli Jean Claude wari mu izamu ry’u Rwanda ananirwa kuwugarura.

Igitego cya kabiri nacyo cyenda kumera nk’icya mbere kuko nacyo cyavuye ku burangare ubwo myugariro Rusheshangoga Michel yafataga umupira ashakisha uwo awuha maze akawamburwa na Fodé Doré usanzwe akinira FC Petrolul Ploieșt yo muri Romania, ahita amutsindana igitego ku munota wa 78.

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yagerageje gusimbuza abakinnyi batandukanye ashaka uko yakwishyura ariko biranga, ahubwo aza kuvunikisha umunyezamu Ndoli Jean Claude wasimbuwe na Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’ ku munota wa 87.

Les Diables Rouges, ifite amahirwe menshi yo gukomeza, nyuma yo gutsindira iwayo Amavubi ibitego 2-0.
Les Diables Rouges, ifite amahirwe menshi yo gukomeza, nyuma yo gutsindira iwayo Amavubi ibitego 2-0.

Kugirango ikipe y’u Rwanda ikomeze mu matsinda aho yaba iri kumwe na Afurika y’Epfo, Sudan na Nigeria, irasabwa kuzatsinda ibitego 3-0 i Kigali mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 2/8/2014.

Mu kwitegura neza uwo mukino, Amavubi arava muri Congo Brazzaville ahite yerekeza muri Gabon aho azakina umukino wa gicuti n’ikipe yaho “Les Pantheres’ tariki 24/7/2014 mbere yo kugaruka i Kigali.

Na mbere yo kujya muri Congo Brazzaville, ikipe y’u Rwanda yari yakinnye n’iya Gabon i Kigali, maze Amavubi atsinda igitego 1-0 cyari cyinjijwe na Tuyisenga Jacques.

Impera z’icyumweru ntabwo zabaye nziza ku mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko n’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Uganda ibitego 4-0 i Kampala, mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka