Rusizi: Umukobwa yatawe muri yombi acyekwaho gutwika amazu

Umukobwa witwa Uwimana Asha w’imyaka 36 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi akurikiranweho icyaha cyo gutwika amazu abiri mu rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 20/07/2014.

Uyu mukobwa bivugwa ko yari yanyoye ibiyobyabwenge ngo yahengereye saa munani z’ijoro atwika inzu yabagamo gusa Imana yakoze igitangaza ubwo inzu yari irimo umuryango wose yari yegeranye n’iyo y’uwo mukobwa yari yatangiye gufatwa n’iyo nkongi hanyuma abantu bari bavuye gusenga bahanyuze bahita batabara vuba uwo muryango.

Babyukije abari baryamye bahita bahamagara n’inzego z’umutekano kugirango zibafashe kuzimya iyo nkongi y’umuriro yatewe n’uwo mukobwa , mu gihe bari bakiri kuzimya ayo mazu yombi abandi baturage bahise bavuza induru bavuga ko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro ako kanya bamwe bahise biruka bajya kuzimya iyo nzu yindi icyakora basanga yo itarafatwa neza bityo kuyizimya biraborohera.

Muri ako kanya abaturage bahise bashakisha icyaba cyihishe inyuma y’izi nkongi batangira gushakisha bageze imbere gato basanga nyirabayazana ari Uwimana Asha afite lisansi mu gacupa agiye gutwika inzu ya 3 yo kwa nyina wabo ariko Imana ikinga akaboko afatwa atarabikora.

Iyo nzu niyo yakongotse mugihe iyo yo kuruhande yari irimo umuryango munini nayo yari yafashwe.
Iyo nzu niyo yakongotse mugihe iyo yo kuruhande yari irimo umuryango munini nayo yari yafashwe.

Uyu mukobwa ngo si ubwa none afatirwa mu makosa kuko mu minsi ishize yari avuye muri gereza aho yari yarafunzwe amezi 6 azira gufatanywa gerenade. Abaturage Bavuga ko iyo nzu ya kabiri yayikongeje agamije ko yahiramo umusore wari uyicumbitsemo amuziza ko ngo atamutwaye ngo amugire umugore we kuko ngo bahoze ari inshuti.

Musaza w’uyu mukobwa witwa Mandela avuga ko mushiki we ngo nubwo yari yasinze ngo ashobora kuba yari afite gahunda yo gutwika ayo mazu kuko mu bigaragara yose ntiyari yegeranye yavaga kuri imwe akirukira ku yindi.

Abaturage bavuga ko iyo aba basore bataza kubona iyo nkongi y’umuriro ngo byari kuba ari ibibazo bikomeye kuko amazu menshi yari gufatwa n’iyo nkongi dore ko urusinga rujyana amashanyarazi mu inzu nyinshi zari ziri aho ngo zari guhita zifatwa bikagenda ari uruhererekane.

Abaturage bakoze akazi kadasanzwe bazimya izo nkongi z’umuriro aho inzego z’umutekano nazo mu gihe gito zari zahageze zizanye n’ibikoresho byabugenewe mu kuzimya umuriro ariko zigasanga abaturage bakoze akazi kose , uyu mukobwa wakoze ayo mahano yahise afatwa na Polisi ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iperereza risesuye kugera nohanze yigihugu tumenye na
babitera kuko ntago ababantu bibwiriza bifite iyo biva.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ni :IBYOREZO, AMAHANO,:....DUSENGE CYANE!

D.Hadassa yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

uwomukobwa nakanirwe urumukwiye

corneille yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

uyu mukobwa ni inkunguzi pe

nyirabanjyinama yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

nago nawe nyumvira nkuyu mwana wumukobwa rwose ikigararani uko hari aba muri inyuma babyeyi rwose murindi ibyoni urubyaro rwanyu , dufite igihugu kiza gifite abayobozi badushakira amahoro ni umutekano usesuye aya mahirwe rwose ntitwagakwiye kuyatesha agaciro ngo tuyareke gucyo ahubwo tuyabyaze musaruro ukwiye, nkuyu mwana rwose abaznwe afashwe kureba uko ibyo biyobyabwenge byamushiramo ubundi abazwe imapmvu yibyo ushobora gusanga hari uwamushutse

kalisa yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka