Ruhango: Ku myaka 10 yumva azatungwa no kuvuza ingoma

Akimana Elyse w’imyaka 10 y’amavuko, avuga ko akunda kuvuza cyane ingoma ndetse ngo bibaye ngombwa yabihindura umwuga mu buzima bwe bwose.

Uyu mwana wiga mu mwaka wa kane wa mashuri abanza ku kigo cya Giseke mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango avuga ko yatangiye kuvuza ingoma akiri muto cyane. Ati “nabikunze kuva cyera kuko najyaga mfata ibijerekani byo mu rugo bishaje nkirirwa mbivuza binjyamo gutyo”.

Akimana Elyse yizihirwa no kuvuza ingoma kandi ngo yumva azabigira umwuga.
Akimana Elyse yizihirwa no kuvuza ingoma kandi ngo yumva azabigira umwuga.

Ibi byaje kumujyamo cyane ubwo yatangiraga kujya muri korari akajya avugiriza abaririmbyi ingoma bakamukunda cyane.

Kuri ubu akaba avugiriza ingoma itorero ryo mu kigo yigaho. Iyo arimo kuvuza ingoma uba ubona koko bimuryoheye ukabona yizihiwe bidasanzwe. Ati “uzi ukuntu ndyoherwa gukubita ingoma maze ukumva irajyana n’indirimbo? Ntako bisa”.

Ngo akunda cyane kuvuza ingoma ikajyana n'indirimbo.
Ngo akunda cyane kuvuza ingoma ikajyana n’indirimbo.

Akimana avuga ko nubwo arimo kwiga, yumva azakomeza amashuri ye ariko akazanakomeza kuvuza ingoma ndetse byaba na ngombwa akazabigira umwuga.

Uyu mwana iyo arimo kuvuza ingoma, ubona abantu batitaye ku itorero ririmo kubabyinira ahubwo ukabona amaso bayahanze Akimana uko avuza ingoma ku myaka ye 10 y’amavuko.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aka kana amatorero anagafate hakiri kare ubwo hehe no kubura akazi kamaze kubona impano yako

gahigi yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ntamwuga udakiza.Komereza aho mwana muto.Uzabijyiriremo umugisha

HABIYAREMYE FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka