Ngororero: Bakeneye ikigo cyihariye gitanga serivisi ku buzima bw’imyororokere

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero hamwe n’abaturage cyane cyane urubyiruko barasaba Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) kubafasha kubona ikigo cyihariye gitanga serivisi ku buzima bw’imyororokere kubera ikibazo cy’inda zitateganyijwe n’izitwarwa n’abana b’abakobwa kibugarije.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku mibereho y’abatuye isi, mu karere ka Ngororero intumwa ya UNFPA yatangaje ko raporo ya minisiteri y’Uburezi yo muri 2011 yerekanye ko intara y’Uburengerazuba ifite igipimo cy’abanyeshuli b’abakobwa batwaye inda kugera kuri 28.8%. Iki gipimo kikaba kiri hejuru ugereranyije n’izindi ntara n’umujyi wa Kigali.

Ibi byatumye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clotilde, asaba UNFPA ko yateganya serivisi idasanzwe yo kwigisha urubyiruko rwa Ngororero ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Iyo serivisi ikaba yakorera mu kigo cy’urubyiruko cya Kabaya aho abasore n’inkumi basanzwe bahurira biga imyuga inyuranye.

Iyi serivisi irasabwa mu gihe imibare igaragaza koko ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko: ibarura ry’abaturage ryo muri 2012 ryerekanye ko umubare w’abanyarwanda bari hasi y’imyaka 20 ukabakaba 5.400.000 bingana na 50%. Naho abari hagati y’imyaka 10 na 25 ni 32,4%.

Urubyiruko nirumenya ubuzima bw’imyororokere bizatuma umubare munini w’abakobwa batwita ari abangavu ugabanyuka cyane. Imibare igaragaza ko gutwita mu bwangavu bimaze kuba icyorezo kuko abakobwa benshi bari munsi y’imyaka 15 baba barigeze kubyara. Mu bihugu bigitera imbere usanga 19% cyangwa umubare usaga, abakobwa babiri ku icumi baba barasamye mbere yo kugeza ku myaka 18.

Nk’uko byavuzwe n’intumwa ya UNFPA, amakuru na serivisi ku buzima bw’imyororokere ni umusingi w’iterambere ku rubyiruko ndetse bikaba n’uburenganzira. Ngo kuba akenshi urubyiruko rubura amahirwe y’ubuzima bwiza biterwa no kutabona serivisi n’ubumenyi bw’imyororokere.

Insanganyanatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza umunsi iragira iti “Investing in young people” bishatse kuvuga “gushora imari mu rubyiruko no kubaka ubushobozi bwarwo”. By’umwihariko mu Rwanda iragira iti “amakuru na serivisi ku buzima bw’imyororokere ni umusingi w’iterambere”.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka