Rusizi: Abanyamadini n’amatorero barakangurirwa gahunda yo kuringaniza urubyaro

Abayobozi b’amadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwita kuri gahunda yo kuboneza urubyaro no kuyikangurira abayoboke babo ndetse bagashishikarizwa kwigisha urubyiruko rwo mu madini bayobora ibijyanye na gahunda yo gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere yabo.

Babisabwe mu kiganiro nyungurana bitekerezo cy’umunsi umwe bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku bufatanye bw’umushinga wita ku iterambere ry’ubuzima ( HDP ) mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubushobozi bwabo.

Muri iki kiganiro cyabaye tariki 18/07/2014, abayobozi bamadini n’amatorero basabwe kumenya uburemere bw’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukomeje kuzamuka kandi nyamara amikoro yobo kimwe n’ubuso bw’igihugu bitiyongera.

Abayobozi b'amadini n'amatorero mu karere ka Rusizi basobanukiwe n'ibyiza byo kuringaniza urubyaro none biyemeje kubigeza ku bayoboke babo.
Abayobozi b’amadini n’amatorero mu karere ka Rusizi basobanukiwe n’ibyiza byo kuringaniza urubyaro none biyemeje kubigeza ku bayoboke babo.

Nubwo mu minsi ishize bamwe mu banyamadini n’amatorero batumvaga neza iyi gahunda yo kuringaniza urubyaro ubu noneho baravuga ko bamaze gusonanukirwa neza ibyiza byo kuringaniza urubyaro aho batinyuka no kubiganiriza n’abayoboke babo nkuko bisonanurwa na Pasitori Sebineza Felix umushumba w’itorero rya Zion Temple mu karere ka Rusizi ndetse na pasitori Gatera Emmanuel umushumba witorero ry’ubugingo mu karere ka Rusizi aha bakaba n’abasaba abayobozi gufata iyambere mu gushyira mubikorwa izo gahunda.

Pasitori Sebineza Felix umushumba w'itorero rya Zion Temple mu karere ka Rusizi avuga ko yemera gahunda zo kuboneza urubyaro.
Pasitori Sebineza Felix umushumba w’itorero rya Zion Temple mu karere ka Rusizi avuga ko yemera gahunda zo kuboneza urubyaro.

Ndamuzeye Emmanuel, umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Rusizi yasabye aba bayobozi b’amadini n’amatorero bo muri aka karere gufata ingamba zo kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage abasaba guhindura imitekerereze n’imyumvire ku bijyanye n’ubwiyongere bw’abaturage dore ko ubuso bw’igihugu butiyongera.

Usibye kuba aba bayobozi b’amadini n’amatorero baganirijwe kuri gahunda zo kuringaniza urubyaro no gusobanurira urubyiruko gahunda yo kumenya ubuzima bw’imyororokere yabo baniyemeje ko bagiye kuremera abatishoboye mu madini yabo babashakira ikarita y’ubwisungane mu kwivuza.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko mwazadusobanuriye itandukaniro hagati y’amadini n’amatorero?? Biratujijisha cyane. Murakoze!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

barabyumva se sha? hari aho nigeze kujya numva baravuga ngo kuringazi imbyaro ni ukwica nkibindi byose, ngo bazabyara abo Imana izabagenera bose ndibaza nti ibi nibiki, ati niyo yampaba abana ijana ngo ntakibazo ngo ariko ntabishi, nkibaza icyo gihugu twaba turimo uko cyaba kimeze , kandi ababivuga ugasanga ni ubushobozi bwo gutunga babiri ukabona byaba ari intambara rwose ,birasab ubukangurambaga bwimbitse

manzi yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

tubyare abo dushoboye kurera bityo bazakure neza

rugando yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka