Kamonyi: Minicofin yahaye imfubyi za jenoside Miliyoni eshanu zo gukora umushinga

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyikirije imfubyi za Jenoside zo mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga akaba agenewe gufasha Koperative ya bo yitwa “Imararungu” ngo bakore umushinga w’iterambere. Iyi nkunga bashyikirijwe tariki kuri uyu wa gatanu tariki 18/7/2014, ije yunganira umushinga w’ubworozi bw’inka nawo iyi minisiteri yabafashije mu 2010.

Bashyikirijwe sheki ya miliyoni eshanu.
Bashyikirijwe sheki ya miliyoni eshanu.

Hategekimana Cyrile, waje ahagarariye iryo itsinda ryazanye amafaranga, avuga ko gufasha imfubyi za Jenoside ari uguhangana n’ingaruka za yo. Ashima intambwe abana batewe inkunga bamaze kugraho kuko bagaragaza ubushake n’ubushobozi mu guharanira kwigira.

Yagize ati ” Kuba barize bakaba bageze n’aho bakora umushinga watewe inkunga na Minicofin, ni ukuvuga ko batagikeye ababafasha ahubwo bageze aho bifasha inkunga batewe ni ukubunganira.”

Ndayambaje Noheli, perezida wa Koperative Imararungu igizwe n’abanyamuryango 49, yavuze ko inka bahawe zabafashije guhangana n’ibibazo by’imibereho mibi mu gihe bari bakiri mu mashuri.

Yongeyeho ko babonye amata yo kunywa n’ayo kugurisha ndetse babona n’ifumbire yo gushyira mu masambu ya bo.

Inkunga bashyikirijwe ngo bateguye kuzishora mu mushinga w’ubucuruzi bwo gukodesha ibikoresho byo gutegura ubukwe nk’amahema, intebe , indangurura majwi n’imiteguro kandi ngo bizeye ko bizabafasha gutera imbere, kuko bikenewe mu gace batuyemo.

Ngo uwo mushinga uzabafasha kongera umutungo wa Koperative, kandi n’abanyamuryango batagize amahirwe yo kwiga bazabonamo akazi nyuma yo guhugurwa ku gukoresha ibyo bikoresho.

Uwera Marie Alice, umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho y’abaturage, yashimiye abakozi ba Minicofin batekereza kwita kuri aba bana barokotse Jenoside bakaba bibana, kuko bunganiye inshingano z’ubuyobozi.

Yavuze ko mu karere ka Kamonyi Jenoside yakorewe abatutsi yasize imfubyi n’abapfakazi benshi bakeneye ubufasha; iyo ubuyobozi bubonye ufasha bamwe muri bo, ngo haba habonetse ubushobozi bwo kwita ku bandi.

Gufasha urubyiruko gukora ibiruteza imbere byo ngo bituma haboneka uburyo bwo kwita ku ncike kuko zo zigomba kwitabwaho mu buzima bwa buri munsi

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze gufasha aba bana bacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye maze barusheho kugira ubuzima bwiza bityo nabo bazagire aho bigeza

rubanza yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka