Impano ya miliyari 28 RwF Suwede yatanze ngo irakomeye mu bizageza u Rwanda kuri vision 2020

U Rwanda rwishimiye impano yo guteza imbere ubushakashatsi rwahawe na Suwede, ingana na miliyoni zirenga 278 SEK (amafaranga y’icyo gihugu) ahwanye n’amanyarwanda miliyari 28, kuko ngo izagira uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku cyerekezo 2020 kizashingira ku baturage bafite ubumenyi.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yashimye avuga ko ayo mafaranga yo gufasha abafite ubumenyi bw’ikirenga gukora ubushakashatsi mu byiciro bitandukanye by’iterambere, azahesha u Rwanda kuba mu bihugu ku isi bimaze kugera ku bukungu buciriritse.

Ministiri w'imari; Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade ya Suwede n'Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda bashyira umukono ku masezerano y'inkunga.
Ministiri w’imari; Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambasade ya Suwede n’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda bashyira umukono ku masezerano y’inkunga.

Yagize ati “Kubura ubumenyi buhanitse n’ubushakashatsi, biri mu bikomeye byabuza u Rwanda kugera ku iterambere rwifuza; iyi nkunga ikaba yunganira imbaraga Leta yashyize mu guteza imbere ubumenyingiro.”

Ibi Ministiri Gatete yabitangaje, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’impano kuri uyu wa 18/7/2014.

Ku rundi ruhande, umuyobozi muri ambasade ya Suwede mu Rwanda ushinzwe iterambere n’ubutwererane, Joakim Molander yavuze ko amafaranga yatanzwe, ari ayo gufasha politiki na gahunda za Leta kugirango zijye zemezwa hashingiwe ku bushakashatsi bwimbitse.

Mu gihe kingana n’imyaka 15 kuva muri 2002 ubwo Suwede yemeraga kuzajya yunganira u Rwanda mu bushakashatsi, Abanyarwanda 97 bazaba bamaze kubona impamyabushobozi y’ikirenga(PhD), iturutse ku nkunga y’icyo gihugu ihabwa Kaminuza y’u Rwanda.

Inkunga ya Suwede iteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi, ubuzima n’ubuvuzi, imibare n’ibarurishamibare, amasomo yo kubaka amahoro.

Iteza imbere kandi ubukungu n’ubucuruzi, ubumenyi bw’isi, imiyoborere, ikoranabuhanga, ibidukikije, ububitsi bw’inyandiko, imicungire y’ubushakashatsi no gufasha abagore bifuza kwiga amasomo yo kuminuza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

gukorana n’u Rwanda ni byiza dore ko amafaranga ahawe u Rwanda akoreshwa icyo yagenewe.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

erega ikiza ni uko twizeye abayobozi bacu mugokoresha neza ibyo bafite ni inkunga bahabwa nkuko abatanga ni izi nkunga bahora babisubiramo ko u Rwanda ruza mu myanya yambere mugukoresha neza inkunga bahabwa , ikindi kandi natwe abayarwnda iyo nkunga iba ije gufasha turabibona neza ko rwose ikoreshwa neza mukuzamura ubukungu bwigihugu ndetse ni ubwaburi munyarwanda kugiti cye no muri rusange. kandi iyi vision 2020 ntashiti dufatanyije ni abayobozi bacu dukunda tuzayigeraho

manzi yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka