Ibigo nderabuzima byashyikirijwe amapikipiki 80 yo kubafasha kurandura malariya
Minisiteri y’Ubuzima yashyikirije ibigo nderabuzima byo mu turere dutandatu amapikipiki 80 afite agaciro ka miliyoni 167 azaborohereza mu bikorwa byo gukurikirana no kuvura indwara ya malariya kugira ngo umuhigo u Rwanda rwihaye wo kuyirandura burundu ugerweho.
Mu gikorwa cyo kubashyikiriza ayo mapikipiki cyabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kane tariki 17/07/2014, , Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes yabwiye abayobozi b’ibigo nderabuzima bo mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero, Nyagatare na Gisagara ko ubu bari mu cyiciro cyo kurandura burundu malariya, umuntu mushya uzaza ufatwa n’iyo ndwara bizafatwa nk’igikuba cyacitse.
Dr. Binagwaho yagize ati: “Tugeze mu cyiciro kibanziriza kurandura burundu malariya, bivuze ko uburwayi bushya bwa malariya bukwiye gufatwa nk’igikuba ni yo mpamvu twabahaye iki gikoresho kigomba gukoreshwa neza, gufatwa neza kandi kigomba gukoreshwa icyo cyagenewe.”
Ibyo bigo nderabuzima byahawe amapikipiki bibarizwa mu turere tuza ku isonga mu kugaragaramo indwara ya malariya cyane ugereranyije n’ahandi mu gihugu, akaba ari uburyo bwo kubafasha gukumira ubwandu bushya bw’iyo ndwara.
Sibomana Protais ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwaza mu Karere ka Musanze avuga ko iyo pikipiki igiye kuzajya imufasha na bagenzi be mu ngendo zo gukurikirana abarwayi ba malariya no kureba niba aho batuye hari isuku.
Mukakalisa Florence uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi giherereye mu Karere ka Gisagara, atangaza ko bari bafite moto imwe ku kigo cyabo none iyo moto yindi izabafasha muri gahunda zose zigamije ko ubuzima bw’abaturage bashinzwe bumera neza.
Imbaraga zashyizwe mu kurwanya malariya hatangwa inzitiramubu ziteye umuti ndetse hanaterwa umuti wica imibu mu mazu byatanze umusaruro ugaragara kuko ubukana bw’iyo ndwara bwaragabanutse cyane mu gihugu cyose.
Icyakora muri uku kwezi kwa Gatandatu, imibare y’abarwayi ba malariya yongeye kuzamuka, abantu ibihumbi 150 barwaye malariya mu gihe mu mwaka ushize bari nk’ibihumbi 110, ngo ibyo byatewe no kwirara; nk’uko bitangazwa na Rukundo Alphonse ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya malariya.
Nubwo u Rwanda rugeze kure rurandura indwara ya malariya ariko mu karere rurimo ngo ibintu si shyashya, akaba ari yo mpamvu igihe cyose hatagomba kubaho kwirara; nk’uko bishimangirwa na Minisitiri w’Ubuzima.
“Niba u Rwanda ari igihugu kizengurutswe n’ibindi bihugu, malariya yagabanutse si ko bimeze mu bihugu byose by’Iburasirazuba ni yo mpamvu hagomba kubaho amakenga, kugira amakenga bigomba guhoraho igihe cyose,” Dr. Agnes Binagwaho.
Ibyo bigo nderabuzima byashyikirijwe amapikipiki yo mu bwoko bwa Suzuki afite agaciro ka miliyoni 167, ibyangombwa byazo ndetse n’ingofero zabugenewe (casques), binahabwa umukoro wo gutangira gutekereza mu igenamigambi ryabo uko bazagura izindi mu gihe zizaba zishaje.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ministeri y;ubuzima ndayishimira ko ikomeje kwitanga ngo abanyarwanda nace ukubiri na malariya bityo ubuzimabwabo buhore bizra guhungabana
ibi byose ni ukongera ubushobozi bwabakoze ngo dutsinde burundu indwara za hato na hato turashima cyane leta yacu idahwema kwita kubuzima bwabanyarwanda aho buri hose,tunashimi ingabo zigihugu zikomeje kutwegereza ibigo ndebarabuzima, kandi izi moto twizereko noneho utubazo two gucyererwa kubakozi bibigo nderabuzima bigiye gushira bakanoza service