Kilimbi: Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inda z’indaro

Nyuma y’uko mu murenge wa Kilimbi mu karere ka Nyamasheke, hari gukorwa umuhanda uva Rusizi werekeza i Karongi, ababyeyi baturiye aho ikorwa ry’umuhanda rikorerwa bakomeje guhangayikishwa n’iterwa ry’inda ku bakobwa babo cyane abiga mu mashuri yisumbuye.

Aba babyeyi bavuga ko mu ikorwa ry’uyu muhanda haje abantu baturutse impande nyinshi kandi bafite amafaranga, bagatangira gushukisha abakobwa ibintu bitandukanye batajyaga babona bityo bikaba bitangiye kugaragara ko hari abana benshi barimo gutwita ku buryo butari busanzwe.

Umwe mu babyeyi yavuze ko ababatera inda babashukisha amafaranga abandi bakabashukisha ibikoresho bitandukanye nk’amavuta meza bakabemerera kuryamana na bo, agasaba urubyiruko kwibuka ko ubuzima bwabo buzashingira ku gaciro baziha niba bifuza kugera nk’aho abababyaye bageze.

Yagize ati “abantu benshi baje gukorera muri aka gace bashukisha abana bacu ibintu bitandukanye, umukobwa yamara kubona ayo mavuta meza atabonaga iwabo cyangwa bamuha amafaranga atarigera atunga agahita yemera atarebye ingaruka zirimo zo kuba yatwita ndetse akanahakura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zizamwicira ejo heza, ababyeyi dukwiye gukanguka tukamenya ko inzira zitakiri zazindi”.

Kanyamugenga Zachee ni umujyana w’ubuzima mu kagari ka Muhororo mu murenge wa Kilimbi avuga mu gihe cy’amezi atatu mu mudugudu wa Rubona wonyine habonetse abana bagera ku munani (8) batwaye inda zitateguwe ngo bakaba baragiye bazikura ku bashoferi batwara imodoka z’Abashinwa ndetse n’abakozi bakora mu muhanda.

Yagize ati “abakobwa ba hano bakomeje gushukwa n’abantu batandukanye baje gukorera hano bakora umuhanda, urubyiruko rwacu rukomeza gutwara inda bigaragara ko nta ngufu zashyizweho mu kubigisha uko birinda inda zitateguwe, rimwe na rimwe hakaba inzitizi z’ababyeyi bagira ubwoba bwo kubisobanurira abana babo gukoresha agakingirizo bibwira ko nibabibabwira baba babashoye mu busabanyi bakisanga bagezweho n’ingaruka mbi ndetse na bamwe mu nyamadini ntibemera ikoereshwa ry’agakingirizo”.

Nkinzingabo Patrice ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kilimbi, avuga ko muri aya mezi atatu abana babashije kubagezaho ikibazo cyo guterwa inda ari batanu (5) ariko akemeza ko hari n’abandi batabashije kubagezaho ibi bibazo, akavuga ko abenshi muri bo biga mu myaka cumi n’ibiri y’ibanze n’icyenda y’ibanze.

Yemeza ko ubukangurambaga bwatangiye babwira urubyiruko haba mu biturage no mu mashuri ko kwishora mu busambanyi bibangiriza ubuzima bwabo niba badafashe ingamba bakamenya ko ubuzima bwabo aribo ba mbere bureba.

Yagize ati “turi kubigisha ko iyo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye bica ubuzima bwabo bw’ejo hazaza, bakagira ubuzima bubi bakiri bato ndetse bikaba bibaviramo no kubura abagabo, turi gukaza ingamba z’umutekano rero ngo bihagarare ntituzongere kumva umwana watewe inda itateguwe”.

Biravugwa ko abana bibasiwe ari abiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abiga mu bigo by’imyuga bizwi ku izina rya VTC.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka