Ngororero: Bashishikajwe no gukoresha amashyiga afasha kubungabunga ibidukikije

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Ngororero batangiye gahunda yo gukoresha uburyo bwo gucana badakoresheje ibikomoka ku biti abandi bitabira gukoresha amashyiga arondereza ibicanwa mu kugabanya imbogamizi zo kubura inkwi.

Muri uyu mujyi hatangiye kugezwa amashyiga akoreshwa n’amashanyarazi, yunganira amakara cyangwa amabuye mato mato y’amakoro akoreshwa kuri amwe muri ayo mashyiga.

Aya mashyiga akoranye ubuhanga akorwa n’abanyeshuri biga mwishuri ry’imyuga rya ETO Gatumba mu murenge wa Gatumba muri ako karere, naho andi akagurwa mu turere twa Rubavu na Muhanga, ibi bikaba bitanga ikizere ko itemwa ry’amashyamba rizagabanuka abaturage nibitabira kugura bene aya mashyiga.

Ishyiga rikoreshwa n' amakoro n'amashanyarazi.
Ishyiga rikoreshwa n’ amakoro n’amashanyarazi.

Uretese aya mashyiga akoranye ubuhanga kandi yiyambaza amashanyarazi, mu karere ka Ngororero hanakwirakwizwa amashyiga ya canarumwe yemejwe na EWSA ko akoresha ibicanwa bikeye cyane ugereranyije n’uburyo bwakoreshwaga.

Kubirebana n’igiciro, aya mashyigaya canarumwe agura amafaranga 2500frw ku ishyiga rimwe harimo no kubakira iryo shyiga mu gikoni cy’umukiriya. Uwingabiye Jeanne, ukoresha iryo shyiga akanayacuruza avuga ko ukurikije akamaro iri shyiga rifite n’uburyo rikoze ridahenze na mba.

Atugereranyiriza uko ukoresheje cana rumwe yunguka ugereranyije n’ukoresha inkwi cyangwa amakara, Uwingabiye avuga ko urukwi rumwe rugura amafaranga 2000 mu karere ka Ngororero rwacanwa hagati y’ukwezi kumwe n’igice n’amezi 2 ukoresheje cana rumwe, mu gihe uwakoresheje amakara aba amaze gukoresha aguze hagati y’amafaranga 7000-10000.

Amashyiga akoresha amakara, amakoro n'amashanyarazi.
Amashyiga akoresha amakara, amakoro n’amashanyarazi.

Zimwe muri za resitora zo mu mujyi wa Ngororero zikoresha ubu buryo mu gucana, nizo zabereye abandi urugero ubu bakaba batangiye kubyaza umusaruro amashanyarazi bagejejweho.

Umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Ngororero asanga hamwe n’ubundi buryo burimo kwegerezwa abatarabona amashanyarazi nka biyogazi, izi bizatuma ibidukikije nk’amashyamba bibungabungwa.

Uwahiriwe Stephanie, umwe mubafite resitora mu mujyi wa Ngororero wayobotse ubu buryo avuga ko aya mashyiga adakoresha umuriro mwinshi, kuko awukoresha ashyushya amakoro gusa yamara gufatwa akaba ariyo atekesha. Kubona amakoro nabyo ngo ntibigoye kuko uyagura rimwe gusa agakora igihe cyose.

Iri shyiga rikoresha amashanyarazi rifite aho barizimiriza nk'ah'itara.
Iri shyiga rikoresha amashanyarazi rifite aho barizimiriza nk’ah’itara.

Kubirebana n’amakara yifashisha mu gushyusya amakoro nayo ngo ntahenze kuko hakoreshwa amakara matomato amwe bita incenga kandi makeya. Uyu mugore avuga ko agereranyije ikiguzi bimutwara asanga yaragabanije amafaranaga ibihumbi 30 buri kwezi agereranyije na mbere agikoresha inkwi n’amakara.

Icyakora kuba iri shyiga rimwe rijyaho inkono 4 rigura amafaranga ibihumbi 100, ni inzitizi kuri bamwe bavuga ko badafite amikoro yo kugura ishyiga nkiryo, bakaba bifuza ko abayakora bagabanya ibiciro cyangwa bagakora n’amashyiga aciriritse.

Mu karere ka Ngororero cyane cyane mubice by’umujyi, abaturage bakunze kugaragaza ikibazo cy’ibiciro by’inkwi n’amakara bikomeza kwiyongera, bitewe n’igabanuka ry’amashyamba.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kutugezaho aya makuru ,ndashaka kubasaba ibintu bibiri niba munyemerera mukazabikora
1. ibyo bintu mukora mugerageze mubitugezeho mumujyi wa rwamagana kuko bizadufasha cyane kandi muzahabona abakriya benshi kuko ikibazo cy’amakara giteye inkeke
2.mugerageze gushaka uburyo mwahugura abantu mugihugu hose kugirango babashe gufasha abandi kubaka ayo mashyiga
nimubikora muzaba mukoze kuko muzaba mufashije abanyarwanda kurengera ibidukikije naho ibiciro byo nubwo biri hejuru ntibyahwana namakara kuko buri kwezi hasohoka 20000 kandi nabwo kuburyo bugoranye kuboneke.murakoze

wangu yanditse ku itariki ya: 19-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka