U Rwanda rwatangiye gukorana n’Abashinwa ibyoherezwa mu mahanga byongerewe agaciro

Mu kwemerera uruganda rwo mu Bushinwa kuza gukorera imyenda mu Rwanda, ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) buvuga ko u Rwanda rwatangiye gushaka ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byongerewe agaciro kugera ku rwego rwa nyuma; kugira ngo intego yo kuzamura ubukungu bushingiye ku byoherezwa hanze ibashe kugerwaho.

Nyuma yo kugirana amasezerano n’uruganda rukora imyenda rwo mu Bushinwa rwitwa C&H Garments Ltd kuri uyu wa mbere tariki 14/7/2014, Umuyobozi wa RDB ushinzwe ibikorwa, Clare Akamanzi yavuze ko inganda zo mu Bushinwa zigiye gutangira gukorera mu Rwanda ibyoherezwa hanze byatunganijwe.

Ati: “Murabizi ko ibicuruzwa biva mu Rwanda nk’icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro biba bidatunganije kugera ku rwego rwa nyuma; niyo mpamvu tugiye gukorana n’Abashinwa kuko bafite ubuzobere; uru ruganda rwa C&H ruzajya ruvana imyenda mu Rwanda rujye kuyicururiza mu Burayi na Amerika”.

Umuyobozi wungirije wa RDB amaze kugirana amasezerano n'abahagarariye uruganda rukora imyenda rwo mu Bushinwa rwitwa C&H Garments.
Umuyobozi wungirije wa RDB amaze kugirana amasezerano n’abahagarariye uruganda rukora imyenda rwo mu Bushinwa rwitwa C&H Garments.

Ku ikubitiro ngo Abanyarwanda barenga 200 bagiye kujya mu myitozo yo gukora imyenda mu gihe kingana n’amezi atandatu, nyuma yaho uruganda rwa C&H rukazahita rutangira imirimo yarwo mu Rwanda; nk’uko Umuyobozi wa RDB wungirije yabitangarije abanyamakuru.

Ishoramari uruganda rwa C&H Garments rugiye gutangirizaho mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu ngo rirabarirwa hagati ya miliyoni umunani n’icumi z’amadolari ya Amerika, nk’uko umwe mu baruhagarariye witwa Helen Hai yabivuze ko nyuma yaho bazagenda bongera, bakurikije inyungu babona.

Helen Hai yavuze ko icyizere gihari cyo kuzagera ku nyungu, bitewe n’uko ngo bagerageje gukorera muri Afurika basanga bunguka cyane; aho atanga urugero ko uruganda bashyize mu gihugu cya Ethiopia rwo gukora inkweto, ubu ngo rumaze gukomera cyane.

Uretse uruganda rwa C&H Garments Ltd rwamaze kwemeza ko rugiye gukorera mu Rwanda, RDB yakiriye n’abandi baje bahagarariye inganda zabo mu Bushinwa, aho irimo kubasobanurira imiterere y’ishoramari mu Rwanda.

Abandi bashoramari b'abashinwa baje kwiga isoko ryo mu Rwanda.
Abandi bashoramari b’abashinwa baje kwiga isoko ryo mu Rwanda.

Mu byo basuzuma, harimo ikigero cy’imisoro yakwa, ibiciro by’ibitumizwa hanze bikorwamo ibicuruzwa, koroherezwa kubona amazi n’amashanyarazi, ibiciro by’ubutaka bwo gukoreraho, uburyo bw’ubwikorezi bw’ibyoherezwa hanze n’igihe bimara mu nzira, umubare w’abakeneye akazi babishoboye, amasaha bagomba gukoramo n’umushahara fatizo batagomba kujya munsi.

Abashoramari bo mu Bushinwa barimo kuzanwa mu Rwanda n’uwitwa Prof Justin Lin, ufite ubwenegihugu bw’u Bushinwa, ariko akaba asobanukiwe n’imiterere y’u Rwanda; aho mu bushakashatsi yakoze, ngo asanga mu bihugu byateye imbere bigoye gushinga inganda nshya, kubera ko abakozi baho basaba byinshi birimo imishahara y’ikirenga.

Abashinwa ngo nibo biganje mu bihugu bya Aziya bifite ishoramari rihambaye mu Rwanda; aho ngo ibikorwa by’ubwubatsi, ubukerarugendo n’amahoteli, ikoranabuhanga, ubuhinzi, servisi no gutunganya ibintu bitandukanye; bibarirwa muri miliyoni zirenga 219 z’amadolari ya Amerika.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gihugu cy’ubushinwa cyateye imbere kandi kiracyakomeza kuba u Rwanda rwafashe gahunda yo gukorana nabo ni inyungu nyinshi zizatugirira akamaro mu buryo butandukanye cyane mukudufasha mukwiteza imbere.

Emma yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka