Cyungo: Bafata umwanya wo gusura inzibutso zo mu yindi mirenge ngo basobanukirwe ibyahabereye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyungo ho mu karere ka Rulindo, basuye urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside rwa Mvuzo, ruherereye mu murenge wa Murambi nawo wo mu karere ka Rulindo mu rwego rwo kumenya ibyabaye mu yindi mirenge mu gihe cya Jenoside.

Nk’uko byatangajwe n’aba baturage ngo kuri bo kuba bajya bagira igihe cyo gusura inzibutso ziri muri aka karere bibasigira isomo rikomeye, aho bamenya neza ibyabaye mu yindi mirenge, no kumenya amateka y’ibyaranze imirege imwe n’imwe yo mu karere kabo mu gihe cya Jenoside.

Indi mpamvu ngo ni uko mu murenge wa Cyungo nta bwicanyi bukabije bwahabereye, ibi ngo bigatuma barushaho kumenya ukuri ku byabaye ku baturage b’akarere kabo kimwe n’ab’igihugu cyose muri rusange.

Abaturage bo mu murenge wa Cyungo basuye urwibutso rwa Mvuzo basobanuriwe amateka yo ku musozi wa Mvuzo.
Abaturage bo mu murenge wa Cyungo basuye urwibutso rwa Mvuzo basobanuriwe amateka yo ku musozi wa Mvuzo.

Sebudandi Rimojene umwe mu baturage baje gusura uru rwibutso tariki 11/07/2014 yavuze ko gusura inzubutso bituma bakuramo isomo kandi bakemera ko ibiba bivugwa ku maradio biba ari ukuri.

Yagize ati “Kuri twe kuba twaje gusura urwibutso tukareba imibiri y’abazize Jenoside bituma twemera koko ko ibivugwa ku ma radio ku byabaye mu gihe cya Jenoside ari ukuri kandi tukarushaho kuyamagana no gukangurira abaturage ko bagomba kwamagana amacakubiri yatumye igihugu cyacu kigera ku bwicanyi ndengakamere”.

Bagize umwanya wo gusura abashyinguye mu mva.
Bagize umwanya wo gusura abashyinguye mu mva.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo, Nzeyimana Jean Baptiste, waje ayoboye aba baturage be yavuze ko baje gusura urwibutso no kwihanganisha abahuye na Jenoside. Ikindi ngo ni no kubafata mu mugongo nk’abantu bahuye n’ibibazo bikomeye mu karere kabo, ibi kandi ngo bituwe biranga Abanyarwanda mu muco wabo.

Urwibutso rwa Mvuzo ruherereye mu murenge wa Murambi, akagari ka Mvuzo, ho mu karere ka Rulindo rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside 6,671 bakomoka mu mirenge ya Masoro, Ntarabana, Cyinzuzi, Burega, Jabana na Ngoma.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka