Muri GS Bukemore ngo nubwo bibwe mudasobwa ntibizabuza kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga

Nyuma y’aho muri G S Bukomero hagagaragaye ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa 36 zagenewe abanyeshuri bahiga, Ubuyobozibw’akarereka Ruhango burahumuriza ababyeyi ko isomo ry’ikoranabuhanga ritazasubira inyuma kuko hamaze gufatwa ingamba ndetse n’abagize uruhare mu kuzinyereza bakaba barimo gukurikiranwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bamaze gushyiraho ingamba zo gukurikirana iki kizo ndetse akanahumuriza ababyeyi ko bitazabuza abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga.

Ati “yego koko twaribwe kandi koko kudindira bigomba kubaho, ariko nicyo ubuyobozi buberaho ubu twamaze gufata ingamba kandi turizeza ababyeyi ko abanyeshuri biga muri iki kigo bazakomeza kuza ku isonga mu isomo ry’ikoranabuhanga.”

Mu ngamba zafashwe harimo gukurikirana abakekwaho inyerezwa ry’izi mudasobwa ndetse ikibazo bakaba baramaze kukigeza muri parike. Abakurikiranyweho kunyereza izi mudasobwa harimo uwari ushinzwe ikoranabuhanga muri iki kigo ubu wanaburiwe irengero ndetse n’umuyobozi w’iki kigo.

Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bubitangaje nyuma y’aho njyanama y’akakarere iterenye tariki ya 27/06/2014 ikabusaba gukurikirana ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa muri ishurirya GS Bukomero mu murengewa Byimana.

Komisiyo ishinzwe ubukungu muri njyanama y’akarere ka Ruhango, tariki ya 16/06/2014 nibwo yasuye iri shuri isanga koko hari mudasobwa zabuze nk’uko zagaragaye muri raporo y’umugenzi mukuru w’imari ya Leta.

Groupe Scolaire Bukomero yari yaragenewe mudasobwa 749 na minisiteri y’uburezi, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta asanga izigera kuri 36 zaraburiwe irengero, icyakora kuri ubu ngo izigera kuri 7 zimaze kugaruka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nk’itangazamakuru bibaye byiza niko mwazasura Ecole Primaire de Jali(Gasabo) mukareba ukuntu izo mudasobwa zishajiye mu bikarito kubera kutamenya kuzikoresha ntamahugurwa wapi nta muyobozi ukora evalution wazitanze wapi,mbega mineduc weeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!! igira plan zinyemeza kbs muri mgnt yabo

alias yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka