Abahanzi batazaririmba mu gitaramo cya Kidumu ngo bazakigiremo ubwenge

Umwe mu bayobozi kuri Family TV akaba ari nawe ukurikirana inyungu za Kidumu hano mu Rwanda, Ahmed Pacifique, yatangaje ko abahanzi bake cyane aribo bazaririmba mu gitaramo cya Kidumu kuri uyu wa gatanu tariki 11/07/2014 mu gihe abandi bazaba bakurikiye bari kuhigira ubwenge.

Muri iki gitaramo ngo hazaririmba Peace, Jody na Allioni gusa kugirango Kidumu abone umwanya munini wo kuririmbira abakunzi be bakabasha kumwumva mu ndirimbo ze hafi ya zose dore ko ubundi iyo yazaga hano mu Rwanda wasangaga afite umwanya muto mu bitaramo bityo abakunzi be ntibabashe gushira inyota; nk’uko Ahmed yabisobanuye.

Ahmed Pacifique uhagarariye inyungu za Kidumu mu Rwanda.
Ahmed Pacifique uhagarariye inyungu za Kidumu mu Rwanda.

Yakomeje agira ati: “Abahanzi nyarwanda twahisemo ni Peace uherutse muri Tusker azi kuririmba cyane kandi Live arayishoboye, Jody nawe murabizi ko azi kuririmba live kandi ni n’umuhanga cyane. Allioni nawe ubona ko ari umuhanzi ufite ubushake bwo gukuza muzika ye kandi na live asigaye ayigerageza….

Abandi bahanzi nyarwanda nabo bazaze nk’abashyitsi, bazaba babonye umwanya wo kwigira byinshi kuri Kidumu dore ko afite experience ihambaye kandi iri ku rwego rw’isi…”.

Kidumu azataramira abakunzi be kuri uyu wa 11/07/2014 muri Serena Hotel.
Kidumu azataramira abakunzi be kuri uyu wa 11/07/2014 muri Serena Hotel.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko Frank Joe usigaye abarizwa muri Canada akaba ari ino mu bijyanye n’amajonjora ya Big Brother Africa nawe ashobora kuzaririmba muri iki gitaramo gusa ibiganiro bikaba bitararangira hagati y’impande zombi ngo babe batangaza ko koko azaririmba.

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 11.7.2014 muri Kigali Serena Hotel guhera ku isaha ya saa moya za nijoro zuzuye aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10000.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka