Nyagatare: Umuco wo guterura wabaye amateka

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bemeza ko umuco waharangagwa wo guterura wahacitse.

Uretse kuba umukobwa wateruwe byaramutwaraga igihe kini kugira ngo akunde uwamushatse ngo byari no gutesha agaciro ikiremwamuntu; nk’uko abaturage babisobanuye ubwo bagiranaga ibiganiro n’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS tariki 02/07/2014.

Mu myaka ya mbere ya 2000, guterura abakobwa byari nk’umuco mu karere ka Nyagatare ahanini bitewe n’umuco benshi bakuriyemo mu gihugu cya Uganda. Gusa ngo nyuma uyu muco waje gucika ahanini bitewe n’imbaraga ubuyobozi bwashyize mu gukangurira abaturage kuwucikaho kuko utari mwiza.

Uwera Mutamba Siliviya atuye mu kagali ka Nkoma akaba yarashatswe ateruwe. Avuga ko bitamutunguye kuko byafatwaga nk’umuco ariko nanone yatinze gukunda no kwiyumvamo uwo bashakanye.

Mutamba kandi avuga ko uyu muco wo guterura ubu wabaye nk’amateka kuko ngo abantu bamenye ko bagomba kubana n’abo bihitiyemo atari abo ababyeyi babo bashaka.

Abaturage bemeza ko umuco wo guterura waracitse burundu muri Nyagatare.
Abaturage bemeza ko umuco wo guterura waracitse burundu muri Nyagatare.

Abenshi bateruraga ngo akenshi babaga batanguranwa umugeni uretse ko ngo byari n’uburyo bworoshye bwo kubona uwo ushaka.
Kabana Christophe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe, avuga ko magingo aya muco wamaze gucika ahubwo umusore n’inkumi bikundanira ubwabo bagashakana.

Umusore wateruraga ahanini umuryango we wabaga ubiziranyeho na bamwe mu banyamuryango b’umukobwa. Hari ubwo ubu bwumvikane bwabaga burimo impano nk’inka mu gihe uwo mukobwa bashaka abonetse.

Umusore wajyaga guterura yashakaga bagenzi be bari bumufashe muri iki gikorwa. Bitwazaga inkoni kugira ngo baze kubasha guhangana n’abahurura mu gihe umukobwa yavuza induru dore ko bamwubikiraga ava cyangwa ajya aho ushaka kumuteruza yamutumye.

Iyo yagezwaga mu nzu y’umuhungu, umukobwa yakorerwaga imihango irimo gukubitwa injishi, kuvunderezwa amata, gucunda n’ibindi ku buryo atabirengaho ngo atahe kuko ubwabyo byitwaga ko yarongowe kabone n’ubwo yabaga atarakirana.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka