APR VC yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Rayon Sport

Ikipe ya APR Volleyball Club yiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ubwo yatsindaga mukeba wayo Rayon Sport Volleyball Club amaseti 3-1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ntoya i Remera tariki 5/7/2014.

Aya makipe yombi, hiyongereyeho Kigali Volleyball Club (KVC), yahuriye mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu mikino yo kwishyura, maze APR Volleyball yose irayatsinda bituma ihita ifata umwanya wa mbere iwambuye Rayon Sport yari iwumaranye iminsi.

Umukino wabanje wahuje Rayon Sport na KVC, maze bitayigoye itsinda KVC amaseti 3-0. KVC kandi yanakurikijeho guhura na APR VC yayirushaga cyane ihita iyitsinda amaseti 3-0.

Rayon Sport ntabwo yabashije guhagarika umuvuduko wa APR VC.
Rayon Sport ntabwo yabashije guhagarika umuvuduko wa APR VC.

Umukino wari utegerejwe cyane wahuje Rayon Sport na APR VC. N’ubwo Rayon Sport ari nshya muri shampiyona y’u Rwanda ariko ifite guhangana gukomeye cyane hagati yayo na APR VC, nk’uko binameze mu mupira w’amaguru.

APR VC yari yaratsinzwe na Rayon Sport ku mukino wa nyuma w’imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff), yaje igaragaza ko idashaka kongera gutsindwa, maze initwara neza ku iseti ya mbere yatsinze ku manota 25-20.

APR VC yaje no gutsinda iseti ya kabiri ku buryo bworoshye kuko yabaye amanota 25-18, ariko ku iseti ya gatatu, Rayon Sport yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse yagabanyije amakosa menshi yari yayiranze ku maseti abiri ya mbere, maze iyitsinda ku manota 25-23.

APR VC yari yaratsinze Rayon Sport mu mukino wa shampiyona ubanza, ariko na Rayon iyitsinda muri Play off.
APR VC yari yaratsinze Rayon Sport mu mukino wa shampiyona ubanza, ariko na Rayon iyitsinda muri Play off.

APR VC yaje kubona intsinzi muri uwo mukino ubwo yatsindaga iseti ya kane ku manota 25-23, ihita ifata umwanya wa mbere.

Kuba APR VC yafashe umwanya wa mbere kandi isanzwe inafite undi mukino w’ikirarane, bivuze ko niramuka iwutsinze izakomeza kwanikira Rayon Sport iyiri inyuma, ari nako biyongerera amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona, kuko amakipe yajyaga ayigora yamaze gukina nayo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka