Kidumu arahanura abakora umuziki bo mu Rwanda kugira ngo batere imbere

Umuhanzi Jean Pierre Nimbona uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kidumu Kibido, avuga ko umuziki wo mu Rwanda ushobora gutera imbere abanyamuziki baretse guca inzira ya bugufi yo gukoresha gusa ikoranabuhanga.

Uyu muhanzi umaze kuba icyamamare mu Karere k’Ibiyaga bigari, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yemeza ko abahanzi bo mu Rwanda nibakomeza gukoresha za auto-tune (gukoresha umuziki wafashwe) umuziki wabo utazarenga imbibi z’u Rwanda.

Agira ati: “Imiziki y’aka karere, aba-jeune, abana bakiri bato bifatiye inzira ya bugufi yo kuyikora bakoresheje technologie (ikoranabuhanga) gusa kuririmba kwabo ntibashaka kuririmba ngo tumenye ababishoboye n’abatabishoboye; tumenye amajwi yabo bakoresha auto-tune nibareka auto-tune, umuziki uzambuka imipaka, nibaguma kuri auto-tune, umuziki uzaguma i Kigali”.

Kidumu Kibido.
Kidumu Kibido.

Kubera kuririmba bakoresheje ikoranabuhanga bikorwa n’abahanzi hafi ya bose, bake ni bo bashobora kuririmba imbonenkubone (live). Abantu benshi bakunda umuziki usanga batishimira kubona umuhanzi abari imbere ngo arabaririmbira kandi ari ugufata micro gusa akizunguza, indirimbo yafatiye muri studio ikaba ari yumvikana.

Kidumu wamenyekanye mu ndirimo Kumushaha, Duzibiganza,
Ubushikiranganji agira inama abanyamuziki kubyaza umusaruro amahirwe bafite bo batigeze babona, aha akomoza ku irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star avuga ko ari urubuga rwo kumurika ibihangano byabo aho kubibika mu kabati.

Ku myaka 10 y’amavuko ni bwo Kidumu yatangiye umuziki ari mu buhingiro muri Kenya, ngo yagombaga kuwukora neza kugira ngo abashe kubona amaramuko, biza kumuviramo umwuga we.

Jean Pierre Nimbona n’ubu ucyiba i Nairobi muri Kenya yasusurukije abitabiriye kwita izina ku nshuro ya 10 agaragaraza ko afite abakunzi benshi mu Rwanda. Uretse kuririmba mu Kirundi, afite indirimbo nyinshi mu giswahili nka hali na mali, Shamba, Pewa Sifa n’izindi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka