Ally Soudy agiye kongera kumvikana mu biganiro ku Isango Star
Ally Soudy wahoze ari umunyamakuru kuri Radio ya Salus ndetse akaza no gukora kuri Isango Star ariko akaba asigaye aba muri Amerika we n’umuryango, agiye kugaruka mu Rwanda kuba umushyushyarugamba mu gitaramo cya Kidumu kizaba tariki 11.7.2014 ndetse akaba azongera no kumvikana mu biganiro ku Isango Star.
Nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko Ally Soudy yaba agiye kugaruka i Kigali, twaganiriye nawe tumubaza niba koko aribyo adusubiza ko ari ukuri ko agiye kugaruka i Kigali kandi ko azumvikana mu biganiro ku Isango Star.
Mu kiganiro gito twagiranye yakomeje adutangariza ko azaba aje no kwifatanya n’Abanyarwanda mu bitaramo bitandukanye ndetse no kongera kubonana n’inshuti n’abavandimwe akaba azamara mu Rwanda igihe cy’amezi abiri.
Yagize ati: “Yeah nzaza le 10 Juillet. Nzahamara amezi abiri ndi gukora nanone ku Isango Star ariko nifatanya n’abandi mu bitaramo nk’icyo cya Kidum kizaba tariki ya 11 Nyakanga muri Serena, Kigali Up Music festival hamwe n’ibindi bitandukanye!”
Ubwo twamubazaga ikintu akumbuye mu Rwanda cyane, Ally Soudy yadusubije ko akumbuye ibintu byinshi ariko mbere ya byose akaba akumbuye cyane igihugu cyamubyaye.
Yagize ati: “Mu Rwanda nkumbuye ibintu byinshi cyane!!Mbere ya byose nkumbuye u Rwanda nk’igihugu cyanjye nkunda, nkakumbura umujyi wanjye wa Kigali! Ubundi hakaza inshuti zanjye zose n’abavandimwe!”
Twifuje kumenya ari ibihe biganiro Ally Soudy azumvikanamo kuri radiyo ntiyabidutangariza, gusa ubwo yari akiri mu Rwanda yumvikanaga muri “Sunday Night” no muri “Isango na Muzika”.
Twifuje kandi kumenya niba yaba azakomeza gukora ku Isango Star mu buryo bw’iyakure (A distance) mu gihe azaba amaze gusubira muri Amerika, nabwo ntiyagira icyo abidutangarizaho.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|