Rayon Sport VC yatsinze APR VC ku mukino wa nyuma wa Playoff

Mu mikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona ya Volleyball, ikipe ya Rayon Sport Volleyball Club niyo yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda APR VC imikino ibiri kuri umwe ku cyumweru tariki 22/6/2014 kuri Stade ntoya i Remera.

Rayon Sport yari yasezereye KVC muri ½ cy’irangiza yakinnye na APR VC yasezereye INATEK imikino itatu kuko amakipe yombi yabanje kunganya umukino umwe. Mu mukino wa mbere wahuje aya makipe ku wa gatandatu, Rayon Sport VC yari yatsinze APR VC amaseti 3-1.

Mu mukino wa kabiri, wabaye bucyeye bwaho ku cyumweru tariki ya 22/6/2014, APR VC nayo yigaranzuye Rayon Sport iyitsinda amaseti 3-2 ariko mu buryo bwagoranye cyane.

Kuva Rayon Sport VC yatangira gukina shampiyona ya Volleyball uyu mwaka yakunze guhangana cyane na APR VC.
Kuva Rayon Sport VC yatangira gukina shampiyona ya Volleyball uyu mwaka yakunze guhangana cyane na APR VC.

Nyuma yo kunganya umukino umwe kuri umwe, ako kanya hitabajwe umukino wa gatatu wagombaga kugaragaza ikipe itsinze, maze Rayon Sport VC, ikipe nshya muri shampiyona ya Volleyball, itsinda APR VC amaseti 3-1.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, INATEK yatsinze KVC mu mikino ibiri, uwa mbere INETAK y’i Kibungo yatsinze KVC bigoranye amaseti 3-1, ariko uwa kabiri urayorohera, iwutsinda ku maseti 3-1.

N’ubwo Rayon Sport Volleyball Club ariyo yegukanye umwanya wa mbere mu mikino ya Playoff ikaba ifite amanota ane mu gihe APR VC ifite amanota atatu, ku rutonde rusange rwa shampiyona APR VC niyo yakomeje kuza ku mwanya wa mbere.

APR yari iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, yagumanye umwanya wayo kuko hateranyijwe amanota yari ifite ndetse n’ayo yavanye mu mikino ya Playoff, yakomeje kuza ku mwanya wa mbere ikaba ifite amanota 45 ikarusha Rayon Sport ya kabiri amanota abiri, naho INATEK ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 35 inganya na KVC ya kane.

Rayon Sport VC na APR VC iyo zakinnye biba ari ishiraniro.
Rayon Sport VC na APR VC iyo zakinnye biba ari ishiraniro.

Nyuma y’iyi mikino ya ‘Playoff’ shampiyona ya Volleyball izakomeza hatangira imikino y’icyiciro cyayo cya kabiri (Phase retour), ikazitabirwa n’amakipe yose uko ari 15.

Ku musozo wa shampiyona hakazakinwa indi mikino ya ‘Playoff’ izahuza amakipe azaba ari mu myanya ine ya mbere kugirango hamenyekane izagukana igikombe cya shampiyona.

Mu bagore ho, nyuma y’imikino ya ‘Playoff’ aho umwanya wa mbere wegukanywe na Rwanda Revenue Authority, imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri (phase Retour) yaratangiye, ikaba yari igeze ku munsi wayo wa kabiri mu mpera z’icyumweru gishize.

Rwanda Revenue Authority, yatsinze APR VC, ikomeje kuyobora shampiyona y'abagore.
Rwanda Revenue Authority, yatsinze APR VC, ikomeje kuyobora shampiyona y’abagore.

Ku kibuga cya Lycée de Nyanza, GS Saint Aloys yatsinze Lycée de Nyanza amaseti 3-0, inatsinda kandi GS Saint Joseph amaseti 3-0, mu gihe Lycée de Nyanza nayo yatsinze GS Saint Joseph amaseti 3-0.

Mu Ruhango, ikipe yaho ya Ruhango Volleyball Club yahantsindiye IPRC amaseti 3-1, naho muri Ecole Belge, Rwanda Revenue Authority, iri ku mwanya wa mbere kugeza ubu, ihatsindira APR VC amaseti 3-1.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka