Nyamasheke: Barigishwa guhinga ibihumyo mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamasheke bari mu mahugurwa yo guhinga ibihumyo ngo nabo bazigishe abaturage kugihinga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri ako karere.

Ikifuzo cyo guhabwa ubumenyi ku guhinga ibihumyo cyatanzwe n’abajyanama b’ubuzima ubwo ubuyobozi bw’akarere bwabasuraga; nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi w’ubuzima mu karere ka Nyamasheke, Bankundiye Etienne.

Buri murenge uhagarariwe n’abajyanama batatu bazajya kwigisha abandi uko bahinga ibihumyo ndetse n’akamaro kabyo mu mirire myiza kubera intungamubiri zabyo.

Muri aya mahugurwa yatangiye uyu munsi tariki 28/02/2012 bazigishwa amateka y’ibihumyo mu Rwanda, ikoranabuhanga ryo guhinga ibihumyo mu byatsi (Juncao technology), gutera imigina no gucunga neza ibihumyo no guhangana n’indwara n’udusimba byibasira ibihumyo. Bazanahabwa ubumenyi ku ntungamubiri ziba mu bihumyo banashyire mu bikorwa ibyo bize.

Bankundiye yasabye abajyanama b’ubuzima kuzita ku masomo bazahabwa mu gihe cy’iminsi itatu, kandi bakazigisha abandi guhinga ibihumyo bahereye mu ngo zifite abana bagaragaje imirire mibi. Yabasabye kandi kuzaba intangarugero mu guhinga ibihumyo maze abandi bakabareberaho.

Lin Yingxing uhugura abajyanama b'ubuzima ku byiza by'ibihumyo hamwe n'umukozi wa RAB, Alexandre berekana ingemwe z'ibihumyo
Lin Yingxing uhugura abajyanama b’ubuzima ku byiza by’ibihumyo hamwe n’umukozi wa RAB, Alexandre berekana ingemwe z’ibihumyo

Niyonshima Alexandre, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ushinzwe gukurikirana ibikorwa ubuhinzi bw’ibihumyo yabasabye kutazakoza isoni ababahisemo ngo babe aribo bahugurwa.

Yagize ati “nk’uko mwatoranijwe ngo muhabwe amahugurwa twizeye ko nyuma muzaba mushobora guhinga ibihumyo ndetse no kubyigisha abandi. Akarere karabizeye ntimuzabatenguhe”.

Umukozi w’ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa ikoranabuhanga mu buhinzi (Rwanda Agriculture Technology Demonstration Centre) urimo gutanga ayo mahugurwa yasabye abahugurwa gushyira imbaraga mu guhinga ibihumyo bagamije kwihaza mu biribwa ndetse no kwiteza imbere mu bukungu kuko bizana amafaranga.

Lin Yingxing yavuze ko yizeye ko mu minsi itatu bazaba babonye ubumenyi buhagije kandi abasaba gukorera urugendoshuri aho bakorera i Huye ngo barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’ibihumyo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho neza ndifuza ko mwamfasha nkahabwa amahugurwa kubijyanye no guhinga ibihumyo

Twizerimana elyse yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Nkunda ibihumyo, mushobora kumbonera document insobanurira uko nagihinga? Mungeragereze.

Manu yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Iki gikorwa kizafasha abaturage guteza imbere imirire myiza.Ni ngombwa ko abantu bose babigiraho ubumenyi kuko amasoko azaboneka ku bwishi.

DENYS BASILE yanditse ku itariki ya: 2-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka