Haruna Niyonzima yakoranye indirimbo na Jay Polly bayita “Wicika Intege”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, akaba anasanzwe anakina nk’uwabigize umwuga mu ikipe yo muri Tanzaniya izwi ku izina rya “Yanga Africans” yakoze indirimbo afatanyije na Jay Polly bayita “Wicika Intege”.

Uyu mukinnyi ukunze kugaragaza ko afite ukuntu anikundira muzika dore ko iyi ndirimbo atariyo ya mbere akoze, afatanyije na mugenzi we Jay Polly, barakangurira abantu kudacika intege bagaharanira gukora ngo biteze imbere.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo ubutumwa bukomeza umuntu ushaka gutera imbere ariko wihebye ko atazabigeraho, aho aba bahanzi baba basa n’abamubwira inzira igoye banyuzemo cyangwa se n’abandi bateye imbere banyuzemo bityo ngo bimubere ikitegererezo areke gucika intege kuko aho ari n’abandi bamaze gutera imbere bahanyuze.

Haruna atangira agira ati: “Kugera kucyo ushaka bigomba gukora cyane, ntakugotwa ndetse bishobotse ntunaryame. N’amazi arabira ariko nyuma agahora, siko bizahora, komeza gukora ahari ikizere byose birashoboka hose wagerayo ntawaguhagarika.

Reka abaguca intege abo ntibajya babura wowe kora ibyo ukora, ubishinze wanasara, iyo uteye intambwe ni bake babyishimira, abenshi birabarya bikababangamira bakagusabira y’uko warangira bakakwitambika bagufungira amayira.

Ntukwiye kwiheba ntuzi icyo iminsi ihatse, Imana niyo itanga niyo itanga uko ishatse. Icyo uzaba ntaho kijya cyera cyangwa vuba aha uzahambira utwawe n’abambuzi bakureba…”.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira iti: “Komeza ugerageze ugire ikizere ntuzigere ucika intege ibyiza biri imbere”.

Haruna Niyonzima.
Haruna Niyonzima.

Jay Polly nawe aho aririmba agira ati: “N’I Nyagasambu rirarema, na Nyabugogo rikarema, ntihakagire ukubeshya ngo aguteshe umutwe burya akatari amagara bajya ku isoko. Njye ndapfukama nkasenga nkashima Imana umugenga wa byose uzi ibyacu byinshi abahatana bashaka kumanura nta bwoba kuko njye mfite undwanirira.

Ujye wibuka cyera tukiri abapetits indoto kwari ukuzakira nkaminuza yaba mu muzika cyangwa umupira kama mbaya mbaya tuti tuzagerayo. Abenshi baduciye intege ko ntawabigezeho…”.

Amagambo akomeza yumvikana muri iyi ndirimbo arushaho guhumuriza umuntu wihebye, wacitse intege kubera ko abona akora ntahite agera iyo ashaka kugera bamusaba kudacika intege kuko nashyiramo imbaraga azagera aho yifuza kugera hose.

Haruna kuri ubu ari mu biruhuko hano mu Rwanda naho iyi ndirimbo bakaba barayikoreye muri studio ya F2K kwa Davydenko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka